Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Nzeli 2026, mu Rukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa haratangira kwumvwa ubujurire bwa Charles Onana, umuhezanguni w’Umunya-Cameroon inkiko z’u Bufaransa zahamije icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhezanguni ubusanzwe aterwa inkunga na Tshisekedi utegeka DRC n’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayo ndetse abo bose bakaba baratanze za bitugukwaha kugira ngo barebe ko yagirwa umwere ku cyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni icyaha uyu muhezanguni yakoze binyuze mu nyandiko atambutsa kuri murandasi n’ibitabo yandika agamije kugoreka amateka y’u Rwanda aho by’umwihariko aba ashaka kumbikanisha ko mu Rwanda “habaye jenoside ebyiri” mu gihe nyamara habaye Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.
Abasesenguzi bemeza ko ibyo kujurira mu nkiko z’u Bufaransa ntacyo bizafata kubera ko umurongo ubutegetsi bw’u Bufaransa bwafashe usobanutse, nta buturo umujenosideri ndetse n’uwo ari we wese upfobya Jenoside bakwiye ku butaka bw’u Bufaransa.
Tariki ya 9 Ukuboza 2024 nibwo urukiko rw’i Paris rwahamije Onana icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndayambaje Marc

