Perezida Ndayishimiye ari guha imyitozo ibyihebe bya FDLR
Amakuru aturuka mu Burundi aremeza ko ku mabwiriza ya Perezida Ndayishimiye igisirikare cyicyo gihugu kiri guha imyitozo abarwanyi bumutwe witerabwoba wa FDLR na Wazalendo bashwiragiriye mu Burundi ubwo M23 yabirukanaga muri Uvira mu mpera zumwaka ushize.
Kamwe mu duce tuvugwamo iyi myitozo ni mu Ruyigi ho mu Ntara ya Buhumuza ahari hasanzwe hakorera ikigo gishinzwe imbuto nyamara ubu hakaba hateranirijwe abarwanyi amagana bagizwe nabavuga Ikirundi, Ikinyarwanda, igiswayire ndetse nIlingala.
Aha Buhumuza Ndayishimiye yajyanye iyi myitozo ni mu burasirazuba bwu Burundi, hahana imbibe nu Rwanda mu majyaruguru.
Mu rwego rwo gukomeza kuyobya uburari, iyi myitozo ya gisirikare gashozantambara Ndayishimiye we yayise ko ari amahugurwa.
Nta minsi irashira kandi havuzwe indi myitozo ikorerwa mu ishyamba rya Kibira, aho ingabo zu Burundi, FDLR, Imbonerakure na Wazalendo bari guhabwa imyitozo itangwa nabarimo aburuhu rwera.
Nyuma yo kwamburwa umujyi wa Uvira Tshisekedi yari yaragabije Ndayishimiye ngo bawukoreshe nkikibuga gitegurirwamo ibitero byibasira Abanye-Congo bAbatutsi nAbanyamulenge , abagambanyi bamahoro Ndayishimiye na Tshisekedi bahiye ubwoba bwo kongera kuhakoresha kabone nubwo iyi AFC/M23 yawusohotsemo ku bushake muri Mutarama uyu mwaka.
Kubera iyi mpamvu, nta yandi mahitamo aba bombi bari bafite uretse gukoresha ubutaka bwu Burundi mu myiteguro yibi bikorwa byabo byubwicanyi.
Imyitwarire yiri tsinda ryImbonerakure, Wazalendo na FDLR ntiribangamiye ubuzima bwAbatutsi bo muri Congo gusa dore ko hagiye humvikana Abarundi baturiye inkambi aya mabandi acumbikiwemo binubira ko bahahira muri za butike zabo ariko ntibishyure, ko basarura imyaka yabo mu mirima ku ngufu, ko babahohotera iyo bamaze gusinda, nandi mabi menshi.
Kuva yagera ku butegetsi, Perezida Ndayishimiye yafashe ibyihebe bya FDLR maze abishyira ku ibere dore ko ubu bari no mu bashinzwe umutekano we bwite.
Soma kandi: Ndayishimiye na Tshisekedi ntibakozwa ibyo kugarura amahoro mu karere
Twibukiranye neza ko uyu Ndayishimiye yatangarije isi yose ko azashirwa ari uko intambara yo muri Congo ayikongeje mu karere kose!
Biraro Erneste