MY250TV

Philemon Mateke yategetse ko abanyarwanda batandatu bafatwa bagafungirwa muri Kisoro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemone Mateke akomeje kwerekana urwango afitiye Abanyarwanda akaba yategetse ko abagera kuri batandatu bafatwa bakanafungwa n’abakozi ba CMI, urwego rushinzwe iperereza rya gisirikari.

Ibi byabaye tariki ya 8 Werurwe 2020. Abafatiwe mu karere ka Gisoro bose ku itegeko rya Mateke ni  Niyoyita Adam, wakoraga akazi ko kogosha, washinjwe na Mateke ko yashakaga kumwica,  agakorerwa iyicarubozo ngo abyemere aho kugeza n’uyu munsi atarabyemera, Nizeyimana Siraj, Gaju Esperance, Mutesi Esperance, Tuyizere Innocent na Tuyisenge Jean de Dieu.  Abandi nabo bakoraga mungo zitandukanye z’abafumbira imirimo yo murugo, aho bakomoka mu Rwanda haracyashakishwa.

Mu myaka irenga ibiri ishize, habaye inkubiri yo gufata no guhohotera Abanyarwanda bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, aho Minisitiri Mateke, ari mu batungwa agatoki kuba ku isonga ryuwo mugambi kuva bigitangira. Mateke yahohoteye Abanyarwanda mu gihe kigera ku myaka 50, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi. Guhera mu mwaka wa 1972, igihe habaga ubwicanyi mu Burundi aho abahutu benshi bishwe ku bwinshi, naho mu Rwanda Abatutsi bakicwa muri 1973, Mateke yashatse kwimukana ingengabitekerezo ya Jenoside muri Uganda aho yashakaga ko Abatutsi bicwa.

Umugambi yarawunogeje, aho yateguye kwica Abatutsi ku ishuri ryisumbuye rya Mutolere; nyuma  uwo mugambi waje kuburizwamo n’umusirikari w’umunyarwanda Jackson Rwahama wabaga mu ngabo za Uganda akuriye ingabo mu karere kabarizwagamo iryo shuri.

Ibimenyetso simusiga byerekana uruhare rwa Mateke byagaragajwe n’inama yateguye tariki ya 14 na 15 Ukuboza 2018 aho yateguye inama yahuzaga RNC na FDLR gukora umutwe umwe urwanya Leta y’u Rwanda. We ubwe yaherekeje abari abayobozi ba FDLR bari batumweho aribo La Forge Bazeye wari umuvugizi wuwo mutwe ndetse na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza guhura n’abahagarariye RNC aribo Frank Ntwali na Rashidi. Abayobozi ba FDLR bakaba barafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Kongo na Uganda.

Mu minsi ya vuba mu mpera z’umwaka ushize, mu ijoro rya tariki 4 Ukuboza 2019, habaye igitero mu Kinigi cyagabwe na RUD Urunana, bamwe mu bagabye igitero bemeje ko baje bavugana na Minisitiri Philemon Mateke. Ibi bigaragaza uruhare Mateke afite mu mugambi wo kubuza umutekano w’u Rwanda nkuko  yabitumwe na Shebuja Perezida Museveni.

Exit mobile version