Site icon MY250TV

Ibigarasha: Umwiryane n’amakimbirane mu gatsiko ka Bridge Builders

Umuyobozi w’ingirwashyaka “Ishema ry’u Rwanda” Nadine Claire KASINGE yumvikanye atanga ikiganiro kuri Radiyo rutwitsi yitwa “RTV UBWIYUNGE Radio & Télévision” ikorera ku mbugankoranyambaga aho yatambutsaga ubutumwa bwuzuyemo kwitaka, nyamara bizwi neza ko ari umuhezanguni wuzuye ibinyoma, guhakana no gupfobya Jenoside mu isura yo kwiyita umunyapolitiki. Mu kiganiro yasobanuraga impamvu ingirwashyaka abarizwamo ryavuye mu ngirwampuzamashyaka ya Rwanda Bridge Builders(RBB) igizwe n’izindi ngirwamashyaka zitandukanye.

Kasinge yavuze ko ingirwashyaka ayoboye ryasanze icyo bise Rwanda Bridge Builders ari ugushaka kubaka ikiraro, nyamara hari inkuta zikwiye gusenywa bitewe na bamwe mu bayoboke badashobotse, aho avuga ko abibumbiye muri iyi ngirwampuzamashyaka buzuye ubusambo no kwikubira ahubwo ngo umugambi wabo ni uwo kurya imisanzu y’andi mashyaka. Ibi rero bikaba byaragiye bivugwaho n’abandi benshi nyuma y’inama yo kuwa 23-24 Gicurasi 2020 yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ikitabirwa n’ingirwampuzamashyaka n’ingirwamashyiramwe bigera kuri 36, aho iyi nama yaje kurangira nta mwanzuro ufashwe kuko ngo habayeho ukwiharira ijambo kw’abari baje ari udukingirizo twa RNC.

Imwe mu mpamvu yakunze kugaragara itera amakimbirane n’amatiku muri iyi Rwanda Bridge Builders ikaba ari uko Ikihebe Kayumba Nyamwasa cyiyibarizwamo, nyamara gikunze kuza mu majwi menshi ko cyishe Ben Rutabana, ndetse kiniba umutungo w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, bamwe bagahitamo kumuhunga, ariko ngo baje kubabazwa no kongera kumusanga muri iyo ngirwampuzamashyaka ya Rwanda Bridge Builders, bamwe muri abo harimo Rudasingwa alias Redcom washinze ingirwashyaka y’Ishwake RFM ndetse akaba yareruye ko azakoresha imbaraga ze zose mu guhangana n’ikihebe Kayumba Nyamwasa akoresheje bamwe mu bagize imitwe y’iterabwoba ya FDU-Inkingi, Jambo ASBL n’interahamwe dore ko amaze igihe abikururaho, anabaha ibiganiro ngo bakure umwanda muri Opozisiyo.

Tubibutse ko Nadine Kasinge wavugaga impungenge z’ingirwashyaka yayoboye “Ishema Ry’u Rwanda” nyuma yo gusimbura Ingirwamupadiri Nahimana Thomas wari wararishinze ariko akaza kweguzwa huti huti bitewe no gusanga yarabaga nyirabayazana w’amakimbirane hagati ye n’abarwanashyaka baryo, no kuyigira akarima ke, dore ko n’ubusanzwe arangwa no kutagira rutangira mubyo avuga byuzuye kubeshya, guhubuka, kwishongora yiyita Perezida wo muri Opozisiyo, mu mugambi ahorana wo gukwirakwiza icengezamatwara, gusebya no guharabika ubuyobozi bw’U Rwanda.

Kasinge Nadine, yungirijwe na Chaste Gahunde w’interahamwe yakoze Jenoside akaba yaravuye mu Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yahamwaga n’Inkiko Gacaca dore ko nawe ahora ku mbugankoranyambaga asakaza ibiganiro n’inyandiko zuzuyemo urwango n’ingengabatekerezo ya Hutu Pawa ndetse no gusebya u Rwanda.

Kuba ikiganiro cyaracaga kuri Radiyo y’ingirwashyaka ya CNRD Ubwiyunge ifite umutwe w’iterabwoba wa FLN, nuko abagize uyu mutwe bamaze iminsi bafite ubwoba bwinshi nyuma y’uko abayobozi bawo barimo Paul Rusesabagina, n’abavugizi bawo babiri Nsengimana Callixte alias Sankara na Herman Nsengimana n’izindi inyeshyamba zawo zashyikirijwe ubutabera bw’U Rwanda kubera ibyaha ziregwa.

Aya makimbirane, yaba ari ayo muri Rwanda Bridge Builders, yewe nayo muri Ishema Ry’u Rwanda ni imikino birirwamo kuko benshi baba barashinze udutsiko bita ko ari amashyaka nyamara ari amaco y’inda, kuvangirwa no Kwishakira amaramuko.

Yanditswe Ellen.K

Exit mobile version