Site icon MY250TV

Amakimbirane hagati y’ingirwaguverinoma ya Nahimana na Jambo ASBL

Mukankiko Sylvie, umwe mubagize ingirwaguverinoma ya Thomas Nahimana, yibasiwe na Ruhumuza Mbonyumutwa wo muri Jambo ASBL nyuma yo kwibasira Marc Matabaro wandikira ikinyamakuru “The Rwandan” cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ingirwaminisitiri Mukankiko Sylivie muri gahunda yabo y’ikinamico, umusazi Nahimana Thomas yamwitiriye ko ari minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ngirwa guverinoma ikorera mu buhungiro. Iyi ngirwaminisitiri mu minsi ishize kurukuta rwayo rwa Facebook yibasiye Marc Matabaro wandikira rutwitsi ya FDLR, izwiho gukwirakwiza icengezamatwara ryangisha Ubuyobozi abaturage. Avuga ko Matabaro ngo yamunzwe n’ubwoba aho ngo yanze kwigaragaza, avuga ko ari umunyabwoba. Aba bose nubwo bahanganye, umugambi wabo ni umwe wo gukwirakwiza ivanguramoko mu banyarwanda no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rumuhuza Mbonyumutwa, umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, Sekuru w’abajenosideri, akimara kubona ibyo Mukankiko yavuze kuri Matabaro dore ko ntatandukaniro riri hagati ya Jambo ASBL, FDLR ndetse na FDU-Inkingi, aho iyi mitwe yose ishyigikirana mu bikorwa byayo by’ubuhezanguni mu gukwirakwiza ivangura moko ndetse no mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ruhumuza yanenze Mukankiko, uzwiho kwirirwa asakuza ku mbuga nkoranyambaga nk’isandi, ngo kuba badahuje ibitecyerezo ataricyo cyatuma yibasira Marc Matabaro wa FDLR.

Ibi bibaye nyuma yaho ingirwa guverinoma y’umusazi Thomas Nahimana imaze igihe kinini, iri mu bikorwa byo kunegura no kunenga impuzamugambi zo muri FDU-Inkingi, aho Nahimana avuga ko politike yabo ari iyabana bo kwirirwa bakina, banasabiriza amafaranga, ndetse anavuga ko umutwe wa FDLR ntacyo ushobora kugeza ku banyarwanda, ibi kandi byashimangiwe n’ingirwa minisitiri ye Mukankiko, ubwo yibasiraga umukozi wa the Rwandan, ikinyamakuru tugereranya na Kangura yashishikariza abahutu kwica Abatutsi.

Tubibutse ko TheRwandan ari ikinyamakuru cya FDLR, Ihuriyeho n’impuzamugambi zo muri FDU-Inkingi ndetse na Jambo ASBL, iki kinyamakuru kandi kiyoborwa na Jean Damascene Rutiganda, alias “Col.” Mazizi umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ku mbuga nkoranyambaga yiyita Donat Gapyisi. Uyu kandi yakatiwe n’inkiko Gacaca adahari ku byaha bya Jenoside yarakurikiranweho mu hahoze ari muri komine Murama, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu karere ka Ruhango.

Twanditse iyi nkuru tumaze kuvugana na bamwe mubagize ingirwa Guverinoma ya Nahimana Thomas, atubwira ko ntanarimwe ingirwaguverimana yabo yigeze yumvikana nabo muri Jambo ASBL, FDU-Inkingi ndetse na FDLR, dore ko ngo bafata abagize iyi guverinoma nk’abantu badatekereza, ibi akaba ari nabyo byazamuye amakimbirane bituma Mukankiko yibasira Marc Matabaro.

Yanditswe na Nkurayija David

Exit mobile version