Site icon MY250TV

Gutukana gishumba, kwandagazanya bya hato na hato…bombori bombori hagati ya Nahimana Thomas na Mukankiko!

Si ubwambere si n’ubwakabiri dutangariza abakunzi bacu ko abiyita ko bari mu ngirwamashyaka yiyita ko arwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bameze nk’insenene zirwanira mu icupa.

Kuri ubu ikigezweho ni intambara y’amagambo hagati  y’uwitwa Mukankiko Sylvie ndetse n’ingirwamupadiri Nahimana Thomas, uyu Mukankiko yahoze ari ingirwaministiri mu kiswe “guverinoma” ya Nahimana ikorera mu cyuka.

Bijya gutangira Mukankiko yagizwe “Ministiri w’ububanyi n’amahanga” muri iriya ngirwa-guverinoma maze aza kuyivanamo nyuma yo kubona ko ibyo yari agiyemo kwari ukwigirigita agaseka mu gihe Nahimana yamukoreshaga kugira ngo abone uko yiberaho.

Kuri iyi nshuro, Mukankiko yongeye kwibutsa abantu ibyo ikinyamakuru MY250TV gikunze kugaragaza kuri Nahimana Thomas ari ukuri kwambaye ubusa.

Mu butumwa bw’amashusho uyu mugore yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yibukije Nahimana abana be yasize “abyaraguye mu Rwanda” mbere y’uko atoroka ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye muri Diyoseze Gatolika aho yari padiri.

Mu burakari bwinshi, Mukankiko yumvikana avuga ko agiye gukora ibishoboka byose agacecekesha iyi ngirwa mupadiri, kuko ‘ibereyeho kwirirwa ibeshya abantu no kugirango ibone uko yiberaho’.

Mukankiko kandi yahishuye ko Thomas Nahimana yambuye abantu benshi amafaranga akaba yaranasenye n’ingo nyinshi kubera kwambura abagore batabyumvikanyeho n’abagabo babo.

Yakomeje avuga ko Nahimana ajyana mu rusimbi n’ibindi bikorwa bigayitse amafaranga asarura mu miyoboro myinshi ya YouTube afite.

Icyatangaje abantu ndetse kikanerekana ko uyu Nahimana ibye byarangiye ni uburyo nawe yakoze ikiganiro cyuzeyemo ubwoba bwinshi ndetse n’ibitutsi bitagira ingano aho yageragezaga gusubiza Mukankiko anamusebya ariko byose birerekana bya bindi duhora tuvuga ko abiyita “Opozisiyo” ari nk’insenene zirwanira mu icupa.

Gen. James Kabarebe umunsi umwe yigeze kuvuga ati: “Uramutse ufashe indege ugapakiramo abantu bose biyita ko bari muri opozisiyo irwanya u Rwanda ukababwira ko uje kubaha ubutegetsi mu Rwanda, aba bose barwana bakwicana indege itaranagera mu Rwanda!”

Si ubwambere abiyita ko barwanya u Rwanda basubiranyemo hagati yabo, hari ingero nyinshi aha twavuga nk’aho ikihebe Kayumba Nyamwasa yateranaga amagambo na bagenzi be batangiranye umutwe w’iterabwoba wa RNC harimo Theogene Rudasingwa, Jean Paul Turayishimye wari escort y’abana be, Thabita Gwiza, Leah Karegea n’abandi bikarangira bamwiyomoyeho.

Umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV yagize ati: “Nahimana ibye byamenyekanye; iby’inda nini ye nta muntu utabibona kuko no ku muzindaro we wa YouTube yirirwa asabiriza ashaka abamutera inkunga, uyu aririwe ntaraye.”

Ku bantu bajya bibaza icyitwa “Opozisiyo” irwanya u Rwanda, igisobanuro cyayo ni ibi biri hagati ya Nahimana na Mukankiko.

Mugenzi Félix

Exit mobile version