Site icon MY250TV

RIB yumvise ubusabe bw’abanyarwanda ita muri yombi Karasira, hasigaye Agnes , cyuma n’abandi

Nyuma y’ibiganiro byinshi yagiye akora abicishije kuri Youtube byiganjemo Gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kwangisha abaturage ubuyobozi, no gukwiza u rwango, Karasira amiable ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Gicurasi nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangae ko bwamutaye muri yombi.

Ni mugihe abaturage benshi bari bamaze igihe bagaragaza ko Karasira na Bagenzi be nka Agnes Uwimana Nkusi, cyuma Hassani n’abandi bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bakwiye kubihanira by’intangarugero.

Itabwa muri yombi rya Karasira ryishimiwe cyane n’abanyarwanda dore ko benshi bemeza ko yaramaze kwigira ikitabashwa, gusa kurundi ruhande interahamwe zamuteraga inkunga zatangiye kwandika amateshwa nkuko bimenyerewe.

Karasira na Uwimana Agnes bamaze iminsi bacisha ibiganiro kuri Youtube yabo bashimangira ko hatabayeho Jenoside ko ahubwo “habaye intambara” kandi ko “ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari imbarutso ya Jenoside”. Ayo amagambo n’andi menshi bavuze akaba ari ibinyoma bigambiririwe  kandi bigamije kwenyegeza ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye cyane Karasira na baginzi be bavuga ko “Niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.” 

Kuba Karasira agiye kugezwa mu butabera ntibihagije kuko hasigaye  na bagenzi be barimo  Agnès Uwimana uyu mu makuru dukesha Igihe.com ni uko yafunzwe inshuro zirenga ebyiri azira kuba ateza imvururu muri rubanda  kandi akaba atari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu 2010, yigeze kugikurikiranwaho n’inkiko dore ko anakunze kwiyita ko ari “umuvugizi w’abahutu”. Ibi byose bikerekana ko Karasira na Agnès bafatanije urugamba rwo kugoreka abanyarwanda kandi bidakwiye kureberwa ahubwo bikwiye gushakirwa umuti kuko nta handi wabonekera atari mu butabera.

Ni mu gihe Itegeko ry’u Rwanda ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. 

Iri tegeko kandi rikomeza rishimangira ko gupfobya “bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.” 

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo  rigaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15 y’igifungo hiyongereyeho n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni ebyiri.

𝐄𝐥𝐥𝐞𝐧 𝐊𝐚𝐦𝐩𝐢𝐫𝐞

Exit mobile version