Site icon MY250TV

Guhakana Jenoside ntaho bihurira no kurwara mu mutwe, Karasira nareke amatakirangoyi!

Tariki ya 7 Nyakanga 2021 nibwo Karasira Aimable yatangiye kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho uruhurirane rw’ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhungu yatunguye benshi ubwo yashakaga kwigira umurwayi wo mu mutwe igihe inteko imuburanisha yatangizaga urubanza rwe; asomerwa umwirondoro, Karasira yavuze ko adatuye mu Biryogo nk’uko Urukiko rwabivuze.

Karasira yavuze ko mu Biryogo ari aho yakodeshaga ndetse akimara gutabwa muri yombi, inzu yasubiranye ba nyirayo bityo we kuri ubu akaba atuye muri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro. Izi mvugo zakarasira zuzuyemo ububeshyi no gushaka kwigira umurwayi wo mumutwe nk’uko yabivugaga.

Abenshi bakurikiranye iby’uru rubanza bibaza “ibisazi” bisarira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya ibyo ari ibyo, umwe mu basesenguzi yagize ati, “Kuki abasazi bose badasara bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? Jenoside ni icyaha umuntu ufite ibisazi atasara ariho aganisha.”

Ntabwo Karasira n’abandi bamufasha nka Ingabire Victoire yita Tantine, Etienne Gatanazi, Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassani, na Bagiruwubusa Eric ari abasazi, ni impirimbanyi zibikora zibishaka kandi zishyigikiwe n’interahamwe n’ibigarasha kubw’impamvu zabo.

Umuntu upfobya Jenosideri angana n’uwayikoze kuko gupfobya Jenoside no kuyihakana biri mu nzego Jenoside ikorerwamo; yaba uwayirokotse uyihakana, yaba uwakoze, yaba uyihakana bose ni abajenosoderi karundura, nta kugoreka imvugo.

Karasira yumvikanye mu rukiko ayobya uburari afite abaganga bagiye bakurikirana ubuzima bwe by’umwihariko ubujyanye n’indwara zo mu mutwe kuva cyera cyane kuko ari bo bamuvuye kuva muri 2003, mu bitaro bya Kaminuza bya CHUB biri i Butare.

Ubusanzwe abarwayi bo mumutwe bavurizwa mu Bitaro by‘indwara zo mu mutwe bya Ndera (Caraes Ndera), iyi mikino ya Karasira agomba kumenya ko ntaho izamugeza, niba hari n’abamugiriye inama dore ko aribo bamukoresha bakwiye kumenya ko ibyo barimo ntaho bizabageza.

 

Mugenzi Felix

Exit mobile version