Site icon MY250TV

FDLR itangiye umwaka wa 2022 mu maganya!

Mu nyandiko yuzuye amakosa y’imyandikire ndetse n’amagambo agaragaza ubujiji buhambaye, abayobozi b’umutwe w’iterabwoba FDLR bongeye kugaragaza amaganya mu ibaruwa bandikiye abatabafitiye impuhwe n’umwanya.

Ni inyandiko yashyizweho umukono n’umuyobozi wa FDLR, Iyamuremye Gaston wiyita ‘Lt Gen Byiringiro Rumuri Victor’ wari uherutse kugaba igitero ku nka z’umuturage mu Karere ka Rubavu, yanditswe ngo mu rwego rwo kwifuriza abantu umunsi mukuru w’ubunani.

Iyo nyandiko itangira bigizankana ko nta cyorezo cya Covid-19 barwaye, kandi bizwi ko cyabafatanyije n’amasasu y’ingabo za Congo kubisasira, dore ko abasigaye ari mbarwa kandi nabo bakaba barwaye, banashonje.

Aba biyita “Abacunguzi” nyuma yo kwiyita “Abatabazi” mu w’1994 aho bitabahiriye igihe Ingabo za FPR-Inkotanyi zabahingagamo ubudehe bagakwira imishwaro, bakomeje basesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babita “bamwe mu bitwa abacikacumu.”

Usibye uburondogozi bugaragaza ko nta mwaka aka gatsiko k’abicanyi bashonje gasigaje, nk’ibisanzwe bavuga ko ngo intambara barwana ari iy’Imana, ngo kandi “mu Rwanda hatemba imivu y’amarira n’amaraso,” ibintu byateye benshi kwibaza u Rwanda bavuga urwo ari rwo.

Usibye ko nta wabarenganya kuko u Rwanda ariko barusize, gusa iyaba bitari ugushaka amaramuko, ibi byihebe byirengagije ko Imana birirwa bavugisha iminwa yabo yanduye ari yo yabakijije abanyarwanda ikabahanisha kuzapfa bihisha mu bigunda, n’inzara na macinya.

Abazi ubwenge bahambiriye utwabo bataha mu Rwanda, nk’uko umuhanzi Ntamukunzi Théogene yabiririmbye, abazataha ku ngufu tuzabonana!

Cyusa Moses

Exit mobile version