Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wongeye gushimangira ko ugizwe n’intagondwa z’interahamwe ziticuza uruhare zagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ni nyuma y’uko uyu mutwe mu mpera z’ukwezi gushize usohoye inyandiko ndende irimo imvugo zihembera urwango, aho yiswe ko yifuriza abantu “isabukuru y’imyaka 61 y’Ubwigenge bw’u Rwanda”.
Iyo nyandiko yashyizweho umukona “Lt Gen.” Byiringiro Victor, “Perezida” w’uyu mutwe, yuzuyemo amacakubiri no gupfobya gahuza zose Leta y’u Rwanda irangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi yashyizeho igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 29 ishize, izi gahunda zikaba zikomeje gutanga umusaruro ugaragarira buri wese.
Nk’urugero, muri iyo nyandiko idafite umutwe n’ikibuno hari aho FDLR yita gahunda ya Ndi Umunyarwanda ko ari “politike mbi igamije gusumbanya amoko,” ibintu n’igitambambuga kidashobora kumva ngo kibihe agaciro bitewe n’uburyo iyi gahunda ikomeje gutsimbataza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Icyakomerekeje umubare munini w’abasomye iriya nyandiko ni uburyo ishimagiza abacurabwenge ba politike y’ivanguramoko n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bo FDLR yashimagije, aho abenshi babyise ‘guterekera abazimu’ cyane ko bamaze igihe bapfuye, barimo Dominiko Mbonyumutwa uzwi nka sekuruza w’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU, Gitera Yozefu watangaje icyiswe “amategeko 10 y’abahutu”, Kayibanda Gregoire n’abandi.
Gufata umwanya igashimagiza aba bantu bishimangira ko FDLR igifite umugambi wo gukwirakwiza icengezamatwara ry’amacakubiri n’ubwo bwose bitazigera biyihira cyane ko Abanyarwanda biteguye kuyirwanya bivuye inyuma nk’uko bamaze imyaka 29 babigaragaza.
Ku rundi ruhande, “ubwigenge” FDLR ivuga ko yizihiza ntabwigeze bubaho cyane ko abakoloni bamaze kubuha intagondwa zari zishyize imbere amatwara ya PARMEHUTU zihutiye kumenesha Abatutsi maze bamwe bahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Ni mu gihe Abatutsi icyo gihe basigaye imbere mu gihugu batotejwe, babuzwa amahirwe mu gihugu cyabo abandi bicwa urusorongo kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo bakorewe Jenoside ku mugaragaro maze RPF/A iratabara ikoma mu nkora abicanyi; iyi ikaba ariyo mvano y’urwango FDLR ihora ifitiye RPF.
Nk’urugero, muri iriya nyandiko ya FDLR hari aho ivuga ko RPF “ibyiza byose Abanyarwanda bari baragezeho bishyuye akuya yabikubise hasi kuva muri Nyakanga 1994 ubwo yafata ubutegetsi…”
Iyo nteruro ubwayo ishimangira ubugome bwasaritse FDLR aho umuntu yakwibaza icyo mu by’ukuri Abanyarwanda bari baragezeho mbere y’uko RPF ibohora igihugu: Ese ni ivangurabwoko? Ivangurakarere? Itakaza ry’icyizere cyo kubaho? Ubukene ndengakamere?
Icengezamatwara FDLR yakora ryose, ikwiye kumenya ko u Rwanda rwaguye rimwe rizima kandi nabwo rwashoboye kubyuka aho magingo aya rukomeje kuba intangarugero n’ishuri ryo kwigira no kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Icyo FDLR itazi ni uko idashobora gusenya ubumumwe bw’Abanyarwanda, kandi nta jambo izigera ibona mu Rwanda, uyu mutwe w’interahamwe n’ibyihebe ukwiye kumenya kandi ko uwawutsinze ntaho yagiye kandi ko akomeje kugwiza imbaraga n’amaboko yo kurinda ubusugire bw’u Rwanda.
Rwanda itajengwa na sisi wenyewe!
Gakayire Fred

