Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje gutungurwa n’imyitwarire ya bamwe mu barwanyije abajenosideri n’interahamwe zibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko ubu bakaba baramaramaje mu kwisanisha n’izi nterahamwe.
Ni ikibazo kigaragara by’umwihariko ku bigarasha – aba ni abanyabyaha batorongereye hirya no hino ku Isi, aho babayeho mu buzima bwo kwihishahisha nyuma y’uko bananiwe kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo ubuyobozi bw’u Rwanda bushyize imbere.
Nk’urugero, bamwe muri ibyo bigarasha biyobowe na Jean Paul Turayishimye wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aho by’umwihariko yarwanyije interahamwe ariko ubu akaba abarizwa mu kiryabarezi cya ARC-Urunana kiyita ko cyirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, kuri uyu Kabiri tariki ya wa 29 Ukwakira 2024 bumvikanye bakorera ubuvugizi FDLR bahoze barwanya.
Aba barenzwe amahoro maze bakiyemeza kwangara kandi mu by’ukuri nta cyo baburanye u Rwanda, bumvikanye kuri YouTube umwe atera undi akikiriza indirimbo isanzwe iririmbwa n’interahamwe za FDLR ko Leta y’u Rwanda “igomba kuganira” nazo.
Igishimangira ko aba bacakara b’ikibi bugarijwe n’ihungabana ryo mu mutwe, ni aho bafashe FDLR yiganjemo interahamwe n’abajenosideri babiciye ababyeyi, inshuti n’abavandimwe maze bakayita ko “igizwe n’impunzi”.
Ikindi kimenyetso cyongeye kugaragaza ko izi nyangabirama zazonzwe n’indwara zo mu mutwe ni aho bavuze ko “Leta y’u Rwanda igiye gutegura ibikorwa by’urugomo hirya no hino mu gihugu kugira ngo ikomeze kwanduza isura ya FDLR.”
Kuri iyi ngingo abantu bakwiye kumenya ko benshi muri ibi bigarasha ubwo bari mu mutwe w’iterabwoba wa RNC by’umwihariko Jean Paul Turayishimye hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014 bagize uruhare mu bitero bya za gerenade byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane 16 hirya no hino mu gihugu bikomeretsa mu buryo bukomeye abarenga 400.
Abahanga mu gusesengura imyitwarire ya muntu n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe bahuriza ku kuvuga ko umuntu ufite imyitwarire nk’iy’ibi bigarasha aba afite uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka “Stockholm Syndrome”, ubu burwayi bukaba burangwa ahanini no kwiyunga ku muntu wahoze urwanya ubundi nawe ugakora ibyari byaratumye umurwanya.
Biraro Erneste

