Imburamukoro zigize agatsiko k’ibigarasha byahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ubu bibarizwa mu cyitwa ARC-Urunana zasizoye mu gukwiza ibihuha bigamije guharabika isura y’ubukungu bw’u Rwanda.
Ibyo ni byo izo nyangabirama zisigaranye gusa nyuma y’uko imigambi yabo mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yazipfubanye burundu, ariko n’iyi ntambara yo kujora iterambere Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda ntacyo iteze kugeraho.
Ibi bigarasha birimo “Dr.” Etienne Ndagijimana naMaximilien Sikubwabo biherutse guhurira mu kiganiro ku muzindaro wa YouTube aho zumvikanye zibeshya ko “ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma” ndetse ko “bwikubiwe n’agatsiko k’abantu bacye”.
Ni mu gihe nyamara ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bwakuye ubukungu bw’igihugu munsi ya zeru ndetse bubwubaka ku buryo butajegajega – ibintu byatumye imibereho y’Abanyarwanda itera imbere ku buryo bugaragarira buri wese.
Soma kandi: NST2 yahungabanyije ibigarasha
Kuba abanzi b’u Rwanda ubu basigaye mu ntambara y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga ni gihamya ko imigambi bacura ikomeza kubapfubana buri munsi, by’umwihariko ibigarasha ntibihwema kugaragaza ko nabo ubwabo nta neza biyifuriza kuko bahora mu matiku adateze kugira icyo abagezaho.
Ibigarasha bikwiye guhora bizirikana ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Ndayambaje Marc

