Site icon MY250TV

NST2 yahungabanyije ibigarasha

Ibigarasha – abanyabyaha bahisemo kwirirwa bangara birya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere, bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya imigambi myiza y’iterambere Leta y’u Rwanda ifitiye abaturage bayo.

Nk’urugero, gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) yamurikiwe Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, yatumye ibi bigarasha bicika ururondogoro.

Ukwiheba gukomeye ibigarasha bifite guterwa no kuba umwaka wa 2029 uzagera hari impinduka zigaragara mu mibereho ya buri Munyarwanda mu gihe izi nyangabirama zo zihora zirota kubona gusa Abanyarwanda bababaye kugira ngo zikunde zibyuririreho zisige icyasha ubuyobozi bwabo.

Akababaro k’ibigarasha kagaragajwe n’umumotsi wabyo, Serge Ndayizeye, binyuze mu kiganiro cyuje agahinda yahise atambutsa igitaraganya agamije gutura agahinda imbuga nkoranyambaga.

Mu bigaragarira buri wese agatsiko ka RNC kashegeshwe no kuba gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, yarageze hafi ku ntego hafi ya zose yari igamije mu bijyanye no guhindura imibireho y’Abanyarwanda.

Icyababahe bikomeje ibi bigarasha harimo no kuba ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ingano y’amafaranga azava mu byoherezwa mu mahanga kuko ibyo yinjiriza igihugu bizava kuri miliyari 1.1$ akazagera kuri miliyari 2.17$.

Kuri iyi ngingo, Ndayizeye n’ibindi bigarasha bya RNC bihutiye kuvuga ko “ntaho u Rwanda rufite rwacukura amabuye y’agaciro” bityo ko “ayo mabuye ari ayo rwiba muri Congo”.

Gusa, aha umuntu ntiyabura kubaza izi mbunzakarago zihebeye iterabwoba niba mu by’ukuri ayo mabuye azi imbibi ku buryo yagenewe Congo gusa, ikindi kandi bakwiye kumenya ni uko u Rwanda rufite amabuye yarwo y’agaciro ndetse meza kurusha ayo batwerera Congo.

Iterambere u Rwanda rugeraho umunsi ku wundi ntabwo riteze gukomwa mu nkokora n’imvugo z’ishyari n’agahinda z’abambari ba RNC.

Biraro Ernest 

Exit mobile version