Ku mbuga nkoranyambaga ibigarasha byasizoye mu rusaku n’amanjwe aterekeranye aho bigaragaza ko bishegeshwa no kuba ubuyobozi bw’u Rwanda butsimbaraye ku kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo agamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Ni Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026 Perezida Kagame anengeye mu ruhame bamwe mu bayobozi barangara ntibite ku nshingano igihugu cyabahaye bikagira ingaruka ku iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Umukuru w’igihugu yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri, abahagarariye abikorera n’abandi.
Nyuma y’imbwirwa ruhame y’Umukuru w’Igihugu, ibigarasha birimo Jean Paul Turayishimye wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ariko akaza kugomera u Rwanda bikarangira yigize impunzi muri Amerika, ubu biri kumvikanisha ko Perezida Kagame “atoteza abayobozi”.
Gusa nta we ukwiye gutangazwa n’iyo mvugo dore ko abari kuyikoresha bose bahuriye ku cyita rusange cyo kuba babuyera imahanga nk’umuvumo wo kuba bararenzwe bakananirwa kubazwa inshingano no kwita ku nshingano igihugu cyagiye kibaha.
Perezida Kagame ntabwo atoteza abayobozi ahubwo akoresha neza ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ababaza inshingano bitewe nuko bakorera Abanyarwanda.
Hirya yo kubazwa inshingano, andi mahitamo ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi bushyize imbere ni ugutekereza byagutse no kunga ubumwe.
Biranumvikana kandi ko niba uri umuyobozi ku rwego runaka ndetse ukaba waremeye inshingano bikwiriye ko ubazwa ibyo ushinzwe aho kwirirwa widedembya nkaho wikorera udakorera Abanyarwanda.
Ikintu gikomeye gitera ibigarasha nka Turayishimye kuvuga aya manjwe ni ukubona u Rwanda rwihuta mu iterambere buri munsi kandi bo bifuza ko rwahora ari insina ngufi.
Mukobwajana Linda

