Perezida Paul Kagame yakomoje ku bantu bakoranye n’Umuryango FPR-Inkotanyi ariko kubera kunanirwa kubazwa inshingano zabo, bahitamo kuba ibigarasha ubu bakaba babayeho ubuzima bubi mu bihugu bidandukanye bigizemo impundi.
Mu nama nkuru ya FPR yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35, Perezida Kagame mu ijambo rye yashimangiye ko bamwe mu bari mu buyobozi bukuru bw’umuryango n’ubw’igihugu muri rusange bananiwe kubazwa ibyo bashinzwe.
Bamwe muri izo nyangabirama n’ubwo Perezida Kagame atagize avuga amazina yabo, harimo Theogene Rudasingwa wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa FPR inkotanyi, uyu akaba yararanzwe no gusahura umutungo w’umuryango, ruswa n’ibindi byaha.
Kuri ubu Rudasingwa yahunze igihugu kubera kunanirwa kubazwa ibyo yakoze, magingo aya akaba yirirwa abuyera muri Amerika, aho yirirwa asebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Harimo kandi Kayumba Nyamwasa Nyamwasa wabaye umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, uyu nawe akaba yarahunze igihugu nyuma y’ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba (RNC), kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu, ivanguramoko n’ibindi.
Magingo aya Kayumba ari kubundabunda muri Afurika y’epfo, gusa mu migambi ahoramo yo guhungabanya u Rwanda nta n’umwe wigeze umuhira.
Kuri uru rutonde hariho kandi Himbara David, Mukankusi Charlotte na Robert Higiro aba nabo ubuzima bwabo ntibwigeze buba bwiza nyuma y’aho bananiwe kubazwa inshingano ubu bakaba bangara mu mahanga aho babeshejweho no kwirirwa basebya u Rwanda, banaharabika ubuyobozi bwarwo.
Aba bananiwe kubazwa inshingano bashinja ubuyobozi burangajwe imbere n’umuryango FPR-Inkotanyi guhonyora uburenganzira bwabo aho bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Umuryango FPR wahisemo kugendera ku mahame atatu ariyo kwimakaza ubumwe, gutekereza mu buryo bwagutse ndetse no kubazwa inshingano – kunanirwa kubahiriza aya mahitamo n ibyo byaviriyemo bamwe kuba ibigarasha.
Mugenzi Félix

