Ku mbuga nkoranyambaga ibigarasha bikomeje gucika ururondogoro nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023 akuye mu nshingano François Habitegeko wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubutaka.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke nayo yirukanye uwari uwayoboraga ako karere, Mukamasabo Apolinalie, “ku mpamvu z’imyitwarire idahwitse no kunanirwa kubahiriza inshingano.”
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha (aba ni Abanyarwanda bahisemo kwangara hirya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa amahitamo u Rwanda rushyize imbere yo kubazwa inshingano), bihutiye kwamagana kuba bariya bayobozi birukanwe mu nshingano bari bamazemo igihe.
Soma kandi: Minisitiri, Jenerali, Depite…baterwa icyuhagiro: Umuco wo kubazwa inshingano ukomeje gushinga imizi
kubazwa inshingano ni rimwe mu mahitamo atatu ubuyobozi burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi bwahisemo mu rwego rwo gusana no kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, aho umuyobozi aberaho kugeza ku baturage ibyo yabemereye kandi bikwiye. Andi mahitamo arimo gutekereza byagutse no kunga ubumwe.
Ni ibintu kandi Perezida Paul Kagame akunze kugarukaho aho adasiba kuvuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, aba agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, avuga kandi ko atazigera na rimwe yihanganira abayobozi batubahiriza inshingano zabo cyangwa abazikoresha mu nyungu zabo bwite.
Ibigarasha bikwiye kumenya ko nta na rimwe u Rwanda ruzihanganira uwashaka gusubiza inyuma iterambere igihugu cyaharaniye imyaka 30 ishize.
Mukobwajana Linda

