Mu nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 35 tariki ya 2 Mata 2023, Perezida Kagame yagarutse ku bantu bahunze igihugu kubera ubujura no kunanirwa kubazwa inshingano aho magingo aya bakomeje kwangara no kubuyera mu mahanga.
Umunyarwanda yabivuze neza ko: “Iyo uteye ibuye mu bibwana ikibwejuye ari cyo uba uhamije” – Umukuru w’Igihugu nta zina ry’umuntu yigize avuga, ariko uwitwa Rudasingwa Théogene alias REDCOM, umaze imyaka 15 yihishahisha muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yarifashe yandika ibaruwa ndende idafite epfo na ruguru yemeza ko yasanze ari we Perezida Kagame yavuze kandi ngo yarabeshyewe!
Igisekeje iyo baruwa idafite umutwe n’ikibuno Rudasingwa ntiyayohereje Perezida Kagame yayandikiye ahubwo yihutiye kuyinyuza mu nterahamwe zibarizwa mu miheno itandukanye hirya no hino ku Isi ngo ziyisomere kuri YouTube ndetse ziyishyire ku mbuga nkoranyambaga dore ko yamaze kunywana n’izo nyangabirama.
Rudasingwa yabaye mu myanya itandukanye irimo uw’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, aba mu ngabo z’igihugu n’ibindi, gusa byarangiye ahindutse ikigarasha nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo ubuyobozi bw’igihugu bwimirije imbere hagamijwe kuzamura kwihutisha iterambere.
Miliyoni 40 z’amahugu…
Uti byangenze gute? Iby’uyu mugabo wiyemeje kuba mpemuke ndamuke na rusahurira mu nduru ni birebire; nk’urugero, akiri umunyamabanga mukuru wa FPR yari acumbitse mu nzu ya nyir’uruganda rwa ‘SULFO Rwanda’ maze amukorera ubwambuzi bushukana yitwaje igitinyiro n’izina yari afite icyo gihe.
Uyu mushoramari utarabaga mu Rwanda ubwo yarugarukagamo yasabye Rudasingwa kumusubiza inzu ye maze uyu mujura ruharwa amutegeka kumuha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yabeshyaga ko yakoresheje avugurura iyo nzu; ibi Rudasingwa yabikoze amutera ubwoba ndetse amukangisha ko ashobora kuyamburwa nuko birangira uwo mushoramari ayamuhaye.
Sosiyete ya baringa…
Mu mwaka wa 2004 Rudasingwa wari umuyobozi w’Ibiro bya Perezida yatahuwemo ruswa, no gutanga amasoko mu buryo butemewe aho by’umwihariko yahaye isoko ryo kuvugurura ibiro by’Umukuru w’Igihugu sosiyete ye ya baringa yitaga ko ari iy’Abanyakenya nk’uko byahishuwe n’iperereza yakozweho.
Miliyoni zo kubaka hoteli…
Igisambo Rudasingwa kandi cyagiye kigaragara mu bindi bikorwa bijyanye no kunyereza umutungo aho irindi perereza ryakozwe rigasanga hari amamiliyoni menshi yanyereje ubwo yahabwaga inshingano zo gukurikirana imirimo yo kubaka Hotel Intercontinental (kuri ubu yahindutse Serena Hotel).
Uyu Rudasingwa wihandagaza akita umukuru w’igihugu ko “atagira ubumuntu”, aho ntiyiyibagije igikowa cya kinyamswa yakoze ubwo yari Ambasaderi muri Amerika, ubwo yafungiranaga muri Kontineri umudiplomate bakoranaga Marianne Baziruwiha, hafi kumuheza umwuka, ndetse n’uburyo yahozaga ku nkeke abakozi ba ambasade abatuka abandi abafata nabi?
Ubutekamutwe…
Ubujura n’inda nini bya Rudasingwa si iby’ubu, arabizi neza aho yavanye akazina ka REDCOM ubwo yatekeraga umutwe abanyeshuri biganaga muri Makerere University akabacucura utwabo maze agahungira muri Kenya avuga ko “Leta ya Uganda yenda kumwica.”
Uyu mujura akwiye no gusobanurira neza abanyarwanda aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga yiyita ko afite cyane ko bizwi neza ko yacikishirije amasomo kuko yavuye Makerere atarangije kwiga aho yari ageze mu mwaka wa kabiri.
Rudasingwa kandi kuva yahunga igihugu akajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC yagiye arangwa no guharabika u Rwanda aruhimbira ibinyoma birimo icyo yakwije ko indege ya Habyarimana “Kinani” yahanuwe na FPR agashinja Perezida Kagame ariko byaramupfubanye ndetse n’aho abivuga bamuha urwamenyo.
Kwiba bagenzi be
Kubera ubusambo n’inda nini biranga Rudasingwa yashwanye nabi n’abo bashinganye RNC bamuziza kuba rusahurira mu nduru, bituma yisunga amashyirahamwe n’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri kugira ngo akomeze abone uruvugiro n’amaramuko.
Gusa abo nabo bamuteye ubu akaba yarabaye nyakamwe aho yihishe mu cyitwa ‘Rwanda Freedom Movement- IShakwe’ akaba aricyo yirirwa avugirizamo induru nayo yanze kurenga umutaru.
Muri ya baruwa kandi Rudasingwa ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akoresheje imvugo zisanzwe zikoreshwa n’intagondwa z’interahamwe aho zivuga ko hari indi jenoside yabayeho mu Rwanda no muri Congo kandi “ikagirwamo uruhare na FPR na Perezida Kagame”.
Gusa kumvana bene ayo magambo Rudasingwa nta we bikwiye gutungura cyane ko bisanzwe bizwi neza ko uyu mujura yahindutse umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’abajenodieri nk’uko byahishuwe n’uwitwa Habib Rukundo wafatiwe muri Uganda muri 2013 wagaragaje ko Rudasingwa yamuhaye ubutuma ashyira Gen Ntawunguka Pacifique alias Omega uyobora FDLR amusaba ubufatanye.
Umujura ruharwa Rudasingwa akwiye kumenya ko abanyarwanda bamuzi, ko ari we mwanda n’ibyo akora byose ari umwanda dore ko kuva yahunga ubutabera bw’u Rwanda ibyo yagerageje bitigeze bimuhira yewe nta n’ubwo bizigera bimuhira.
Mugenzi Félix

