Site icon MY250TV

Mpemukendamuke Théogène Rudasingwa “RedCom” akomeje kwihoma ku nterahamwe n’abajenosideri, gusa azabyicuza!

Ikigarasha Rudasingwa Théogène wamenyekanye nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe, yongeye kwereka Isi yose ko atunzwe no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kabone n’ubwo ari umwe mu bagize uruhare mu kuyihagarika.

Ni nyuma y’uko uyu mugabo wamaze kuba ikivume yifashe agasohora inyandiko idafite epfo na ruguru yumvikanisha ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri”, bityo ko iyo yita ko “yakorewe abahutu” yo itajya ivugwa.

Inyandiko nk’iyo muri ibi bihe Abanyarwanda bari kuzirikana ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimangira ubugome n’ubunyamaswa bya Rudasingwa cyane ko ibyo yanditse bisanzwe bivugwa n’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri aho baba bashaka guhisha uruhare rwabo mw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Na Rudasingwa yiyemeje kugoreka amateka azi neza mu rwego rwo kwiyunga kuri izo nterahamwe n’abajenosideri kugira ngo akunde yibonere imibereho binyuze mu gucuruza ibinyoma bigamije gutoneka Abanyarwanda no gusiga icyasha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Uyu Rudasingwa amaze igihe abundabunda muri Amerika nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda aho bwamuhamije ibyaha birimo gushing umutwe w’iterabwoba wa RNC, kubangamira umutekano w’igihugu, kubangamira ituze rya rubanda, ivanguramoko, gutuka Perezida wa Repubulika no gutoroka igisirikare maze akatirwa igifungo cy’imyaka 24.

Iyi myitwarire iranga Rudasingwa Theogene irashimangira ko ari ikivume byahamye kuko uko bwije n’uko bucyeye aho gusubiza agatima impembero ahubwo arushaho kwivuruguta mu byaha mu gihe n’igifungo yakatiwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare kikimutegereje ngo agikore.

Soma kandi :Kimwamwanya Rudasingwa Théogene mu manyanga yo kugira ngo agirirwe ikizere n’abajenosideri!

Igisambo cy’ingufu Rudasingwa gikwiye kumenya ko isaha iyo ariyo yose azisanga imbere y’ubutabera akaryozwa ibyaha yahamijwe ndetse n’ibindi yirirwa yivurugutamo.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version