Ikigarasha Rudasingwa Théogène wamenyekanye nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe, yongeye gushimangira ko inda ye imurusha ubwenge kuko yiyemeje kwiyunga ku nterahamwe n’abajenosideri mu gihe nyamara yagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rudasingwa wiyemeje kwangara mu mahanga aho amaze imyaka irenga 20 abundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 24, aherutse kumvikana avuza induru ku muzinda wa YouTube avuga ko “u Rwanda rugomba guha umwanya abahutu nabo bakibuka ababo bishwe muri jenoside”.
Mu by’ukuri iyo ni imvugo imenyerewe ku ntagondwa z’interahamwe n’abajenosideri aho baba bashaka kumvikanisha ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” – ibintu bakora bagamije gutesha agaciro Jenoside bakoreye Abatutsi mu 1994.
Ku rundi ruhande, imyitwarire ya Rudasingwa nta we ikwiye gutangaza cyane ko mu byatumye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumukatira kiriya gifungo adahari harimo no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda; ibintu yagize umwuga umubeshejeho nyuma yo kwisanga mu buzima bumugoye mu mahanga aho yiyita “impunzi ya politike”.
Nk’urugero, umwaka ushize uyu rusahurira mu nduru yumvikanye afindafinda ibinyoma agamije gushimisha interahamwe, aho yavugaga ko “FPR yakoreye abahutu jenoside” kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi “yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana”.
Gusa gusubiramo imvugo z’interahamwe n’abajenoside no gukwirakwiza ibinyoma byabo ni amwe mu mayeri Rudasingwa akoresha agamije kwiyegereza izo nyangabirama kugira ngo yibonere icyo ashyira mu gifu.
Uyu muhezanguni w’umugome yumvikana kandi avuga ko ibikorerwa mu Rwanda byose, ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi “bubihezamo abahutu” yita “igice kinini cy’Abanyarwanda” – imvugo yakoresheje ngo akunde ashimishe interahamwe cyane ko yiyemeje kuzicira bugufi.
Rudasingwa akwiye kumenya ko guhora asiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bitazigera na rimwe bimugira umwere cyangwa ngo bimuhe amahoro aho yirirwa abunga.
Biraro Ernest

