Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yasabye Ingabo z’u Rwanda (RDF) kugaragariza ukuri abaharabika igihugu, ushaka kuzana intambara bakamurasa mu buryo bwo gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu n’Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025 ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umukuru w’igihugu yibanze ku kwibutsa ingabo z’u Rwanda inshingano ikomeye zifite yo kurinda Abanyarwanda n’u Rwanda ngo imigambi mibisha y’abanzi b’igihugu abo yise ibirura ngo itagerwaho,
Ati : “RDF ifite inshingano ku gihugu ngo kibe uko gikwiye kuba kimeze, ifite inshingano yo kurinda Abanyarwanda, kurinda ubusugire bw’u Rwanda kugirango bya birura, ibirura murabizi; hari abantu b’ibirura, uhindukira gato wareba hirya bagashikura akawe bakagatwara cyangwa se nawe bakagutwara, ariko RDF icyo ishinzwe ni ukurinda u Rwanda, kurinda Abanyarwanda ngo bataribwa n’ibirura”
Perezida Kagame yibukije ko guhangana n’abashaka kugirira nabi u Rwanda bisaba Abanyarwanda byinshi, birimo kumva neza inshingano, ukora agakora nk’uwikorera no mu bihe bivunanye, hanyuma bagafatanya n’Abanyarwanda bose.
Ibyo byunganirwa no kugira ikinyabupfura kuko gituma umuntu ahora yitaye ku nshingano afite n’uko agomba kuzuzuza.
Soma kandi: Jambo ASBL, interahamwe n’ibigarasha barasabwa gusura RDF kugira ngo bayivuge bayizi
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guhabwa ubumenyi, Ingabo z’u Rwanda ziba zigomba kwita ku cyo kubushyira mu bikorwa, bakamenya gukoresha ibikoresho mu guhangana n’umwanzi.
Ati “Niba ari ugukoresha imbunda, ugomba kwiga kuzikoresha kugira ngo urase umwanzi, kurasa uwakuzanyeho intambara. Ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu. Aho ntabwo uba warwanye.”
Yakomeje ati “Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo warigeneye. Gufora murabizi, … urafora rikagenda ugahamya. Iyo ugiye gutangira rimwe, abiri, atatu, udahamya haba hari ikibazo, yaba ku masomo cyangwa kuri wowe.”
Ndayambaje Marc

