Site icon MY250TV

Jambo ASBL, interahamwe n’ibigarasha barasabwa gusura RDF kugira ngo bayivuge bayizi

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha – abanyabyaha ruharwa batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi, bamaze iminsi basakuza ku mbuga nkoranyambaga aho abari gushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) ibyaha Isi yose izi neza ko zitakoze.

Icyashyuhije imitwe y’izi nyangabirama ni icengezamatwara riherutse gukorwa na ba mpatsibihugu banyuze mu mizindaro yabo irimo “The New Humanitarian” na “Le Monde” aho bavugaga ko “RDF yafashe ku ngufu abagore bane muri Sentrafurika”.

Ni inkuru ariko RDF ubwayo yanyomoje igaragaza ko ibyayivuzweho bidashobora kandi ko bitazabaho na rimwe kuko bidahuye n’amahame imaze imyaka 20 igenderaho.

Abakuriye Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), tariki ya 17 Ukwakira 2024 mu itangazo rigenewe Abanyamakuru nabo bamaganye ibirego bishinjwa RDF.

Iryo tangazo rigira riti: “Dutangazanyije umubabaro ko izi nkuru (iya Le Monde na The New Humanitarian) twatanzeho amakuru arambuye zishyira mu majwi ingabo zitigeze zoherezwa mu duce ibivugwa ko byabaye byabereyemo”.

Intagondwa zikomoka ku nterahamwe n’Abajenosideri zibumbiye mu gatsiko ka Jambo ASBL ziri mu bakomeje gutiza umurindi biriya birego byibasira ingabo z’u Rwanda.

Nk’urugero, izi ntagondwa mu izina ry’umuyobozi wazo Norman Ishimwe Sinamenye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, nazo zasohoye itangazo ridafite umutwe n’ikibuno maze mu bujiji busanzwe buziranga zigaragaza ko zitazi Ingabo z’u Rwanda bitewe n’ibihuha byo kuri murandasi (internet) bazamukiyeho.

Aba bahezanguni ba Jambo ASBL ibitekerezo biterekeranye byabo bishingiye ku nkuru zamaze kuvuguruzwa zatambutse muri Le Monde, The New Humanitarian no mu cyiswe ‘Rwanda Classified’ cyamaze gukubita igihwereye.

Aha ni ho Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bahereye bahamagarira izi ntagondwa zonkejwe amashereka y’urwango n’amacakuburi gutera intambwe zigasura u Rwanda na RDF by’umwihariko kugira ngo zirebere n’amaso yazo ubunyamwuga bw’izi ngabo zitangarirwa n’Isi yose.

Ntabwo bitangaje ko aba banzi b’u Rwanda basimbukira ku kantu kose karuvuga nabi cyane ko ariyo ntego bihaye bavuga ko ariyo izabageza ku nzozi zidashoboka  bahorana zo kuyobora u Rwanda.

Mu myaka 20, ingabo z’u Rwanda zimaze zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage zakoze akazi kazo mu budakemwa kandi zubaha abaturage baho zishinzwe kurinda.

Mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zakomeje kuba indashyikirwa, zishyira imbere ubuzima bw’umusivile, zishyigikira kandi zigarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Kuvuga ko Ingabo z’u Rwanda zihohotera abaturage ni ukwigiza nkana kuko ibyo zakoze kandi zigikomeje gukora birigaragaza umunsi ku munsi.

Izo nterahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya ko ibyo bakora byose mu gukwirakwiza ibinyoma kuri RDF hagamijwe kuyisebya no kuyigaragaza uko itari, bitazigera bituma ikura mu rujye mu kubungabunga amahoro n’ituze muri Afurika n’ahandi hose yakenerwa.

Ku ngabo z’u Rwanda, imihigo Irakomeje!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version