Site icon MY250TV

Umucuruzi wo muri Mozambique yahishuye imigambi mibisha ya Kayumba Nyamwasa

Umucuruzi ukomeye w’umunyarwanda witwa Ndagijimana Benjamin ukorera muri Mozambique yahishuye uburyo Kayumba Nyamwasa ukuriye umutwe w’iterabwoba wa RNC yatumye ahunga u Rwanda n’amayeri Kayumba akomeje gukoresha mu gucucura abanyarwanda baba mu mahanga abizeza ibitangaza muri uyu mutwe.

Uyu mucuruzi umaze iminsi mu Rwanda yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru Rushyashya aho yasobanuye ko bijya gutangira ikihebe gikuru muri RNC, Kayumba Nyamwasa, cyamusamiye hejuru ubwo yari akubutse muri Kenya mu mwaka wa 1994 nyuma y’iminsi itatu gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi.

Muri uko kwiyegerezwa na Kayumba, Ndagijimana asobanura ko iki kihebe cyamwohereje abasirikare bamutwaye maze barabahuza, nyuma yo kubonana imbonankubone na Kayumba uyu mucuruzi avuga ko yatunguwe bikomeye no kubwirwa na Kayumba, umwe mu bari abasirikare bakuru bari bamaze guhagarika Jenoside no kubohora igihugu ko “mu Rwanda nta mutekano uzahigera.”

Ndagijimana akomeza agira ati: “Ubwo ndi iwe [kwa Kayumba] yarambwiye ati ‘ntabwo tuganira ibintu byinshi wowe turakuzi, hano umutekano ntawo ibyiza waba usubiye Nairobi umutekano nuzagaruka uzabimenya’.’’

Uyu mucuruzi avuga ko nyuma yo kubwira ibyo n’uwari “umusirikare mukuru” muri RPA yihutiye gusubira muri Kenya, gusa ngo bidateye kabiri yamenye ko ibyo igihazi Kayumba cyamubwiye byari ibinyoma cyane ko umutekano wari wose wose mu Rwanda; ibintu byatumye yongera kugaruka mu rwamubyaye mu 1998 maze akomeza imishinga ye y’iterambere irimo kubaka igorofa mu Mujyi wa Kigali.

Ndagijimana yafatanyaga imishinga ye y’iterambere muri Kigali n’ubucuruzi yakoreraga muri Kenya kugeza ubwo yagurira ubushabitsi bwe muri Mozambique, gusa ngo akigerayo yatewe n’ibisambo biramurasa; ibintu Kayumba yuririyeho amaze we ubwe amuhamagara amwumvisha uburyo ari “Leta ya Kigali yashakaga kunyica.”

Nk’uko bisanzwe bizwi ko Kayumba yasaritswe n’ubusambo, n’uyu mucuruzi agaragaza Kayumba yakomeje kumushyiraho ingenza kugirango arebe ko hari icyo azamukuraho – aha ngo yagendaga amutumaho abantu benshi kugira ngo bahure maze amwake amafaranga.

Mu bo Kayumba yatumyeho uyu mucuruzi harimo na mukuru we, Safari Stanley wari umusenateri nyuma akaza guhunga igihugu akajya muri RNC, harimo kandi Ben Rutabana banihuriye akamwaka amafaranga ngo yo gushyigikira ibikorwa bya RNC muri Uganda.

Abajijwe kuri politiki y’ibigarasha, Ndagijimana yavuze ko ntayo; ahubwo ibyabo ari ibinyoma gusa. Ati “Ni abantu bakeneye amafaranga bakanagira icengezamatwara ribi bakura kuri za YouTube gusa.’’

Uyu mucuruzi yagaragaje kandi ko abahunze igihugu “babayeho mu mwijima kubera amakuru mabi bahabwa n’abiyita ko barwanya u Rwanda” akaba ashimangira ko nk’umuntu umaze iminsi mu gihugu yabonye ko ibyo birirwa bavuga biba ari ibinyoma bidafite ishingiro kuko mu Rwanda umutekano uhari ndetse n’abaturage babayeho neza.

Ndagijimana asaba ibigarasha n’interahamwe birirwa bibeshya ko bakuraho Leta y’u Rwanda kuvana amerwe mu isaho! Abasaba kandi “kuva muri ubwo buyobe” kuko Leta y’u Rwanda bavuga ko bashaka gukuraho ntayo bashyizeho.”

Akomeza agira ati: “Udashaka guteza ibibazo igihugu naze kirafunguye, ufite ibibazo nabigumane iyo!’’

Umwanditsi wa My250tv.com

Exit mobile version