Site icon MY250TV

Kayumba Nyamwasa yivuganye Safari Stanley – Dore icyabimuteye!

Safari Stanley umusaza w’imyaka 80 watorotse Inkiko Gacaca yagera muri Afrika y’epfo akajya mu mutwe w’iteraboba wa RNC, byamenyekanye ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 yapfuye anizwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa dore ko bari bamaze iminsi batumvikana.

Mu itangazo rya Nyirarureshwa ryashyizwe hanze n’ikitwa “Biro Polititi” ya RNC muri Afrika y’epfo ihagarariwe na Jeniffer Rwamugira, ryavuze ko Safari Stanley yitabye Imana nyamara icyateye nticyavugwa.

Ni mu gihe nyamara amakuru yizewe agera kuri MY250 ahamya ko uyu musaza yapfuye anizwe, bikaba ari nyuma y’igihe kinini yari amaze adacana uwaka n’ikihebe gikuru muri RNC, Kayumba Nyamwasa aho by’umwihariko bapfaga “ukwikubira kwa Kayumba.”

Safari Stanley uvuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Huye Umurenge wa Tumba, yagiye yakoreye Leta y’u Rwanda kuva muri 1982.

Mu 1995 yabaye umudepite mu nteko ishingamategeko kugeza 2009 ubwo yahungaga igihugu amaze guhamagazwa n’Urukiko Gacaca rwa Cyarwa, ku ruhare yagize mu iyicwa ry’abatutsi bagera kuri 800 biciwe mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare.

Icyo gihe Safari yahise ahunga aca muri Uganda ajya muri Afrika y’epfo, gusa yaje gukatirwa igifungo cya burundu adahari n’Urukiko Gacaca rwa Cyarwa, ndetse anashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

Ayo makuru akiyamenya yahise yisunga umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Afrika y’epfo ari kumwe na Kayumba Nyamwasa ndetse na Karegeya Patrick batangira ibikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda aho yananidtse igitabo cyanengaga u Rwanda yise “Ndabinginze nimunyumve” 

Uyu musaza kandi yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo kurwanya leta y’u Rwanda ndetse no gufasha ikihebe Kayumba Nyamwasa gushaka abayoboke cyane cyane interahamwe zasize zihekuye u Rwanda ngo binjire muri RNC.

Impamvu y’uru rupfu

Safari Stanley mu myaka ishize yagiye agirana ibibazo bikomeye na Kayumba nyamwasa birimo kutumvikana ku mutungo w’uyumutwe, kubeshya abayoboke n’ibindi ibi kandi si we wenyine wabipfuye na Kayumba kuko benshi bagiye banashwana kubera inda nini y’icyo kihehe gikuru.

Murumuna wa Safari Stanley witwa Ndagijimana Benjamin yari aherutse guhishura ubuhemu n’ubusambo bwa Kayumba Nywamwasa aho yanatangaje ko yitandukanyije ku mugaragaro na mukuruwe Safari kubera ibitekerezo by’ubuhezanguni yari yifitemo.

Ndagijimana kandi yashyize ku karubanda amabanga ya Kayumba Nyamwasa uburyo yagiye yicamo abatavuga rumwe nawe bapfa by’umwihariko imitungo.

Muri bagiye bicwa na Kayumba Nyamwasa harimo Seif Bamporiki wishwe mu ntangirio z’umwaka wa 2021, Revocat Karemangingo wabaga muri Mozambique wishwe azizwa urusengero yari afite , Ben Rutabana ndetse na Patrick Karegeya batangiranye RNC.

Safari akwiye kubera isomo abandi bakurikiye buhumyi ikihebe Kayumba na RNC cyane ko nta mpuhwe abafitiye; nibatitandukanya nawe bazagenda bapfa urusorongo, agapfa kaburiwe ni impongo!

Mugenzi Félix

Exit mobile version