Site icon MY250TV

Ikigarasha Jean Paul Ntagara kiravugwaho guhuguza umukecuru isambu!

Mukakayibanda Liberatha, umukecuru utuye mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere  ka Kicukiro aravuga ko Jean Paul Ntagara witwa ko ari “Minisitiri w’Intebe” muri “Guverinoma” y’umusazi Nahimana Thomas yamuhuguje isambu mbere gato y’uko atoroka ubutabera bw’u Rwanda.

Ibi Mukakayibanda yabihishuye binyuze mu kiganiro aherutse guha umuyoboro wa YouTube witwa ‘Rwanda Rugali Channel’. Uyu mukecuru asobanura ko ikibazo gifite imizi mu mwaka wa 1998 ubwo yahungukaga agasanga Ntagara “wavugaga rikijyana” yaratuje se wabo witwa Gashugi mu isambu ye.

Mukakayibanda avuga ko yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane isambu ye ariko biranga kugeza aho uyu mukecuru yaje kuburana mu nkiko na Ntagara wari umujyanama mu Mujyi wa Kigali ndetse aramutsinda.

Uyu mukecuru yungamo ko urukiko rwategetse Ntagara gusubiza ubutaka ariko biba iby’ubusa aho ngo kugeza na nubu agisiragira mu manza cyane ko iki gisambo byahamye cyatorotse ubutabera.

Aka wa mugani wa Yezu Kristu ngo “tuzabamenyera ku mbuto bera”, uyu Ntagara kuri ubu wihishahisha muri Canada yananiwe kwikiranura n’ umuturage umwe mu gihe nyamara adasiba gusakuriza ku mbuga nkoranyambaga asebya u Rwanda dore ko aribyo bimuha amaramuko.

Iki gisambo kabuhariwe ntigihwema kwiha ikuzo aho cyumvikana cyikubita mu gatuza kivuga ko ngo u Rwanda rukeneye impinduka zizanywe nacyo; ibintu bituma benshi bamuha inkwenene cyane ko nta kindi ashoboye kitari ubujura.

Ntagara nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye yakoze birimo ubwambuzi yakoreye abantu ku giti cyano na za banki, yahise yiyegurira iterabwoba k’u Rwanda.

Ntagara yabanje kujya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC y’ Ikihebe Kayumba Nyamwasa yari abereye umucungamutungo, gusa nabwo ntibyateye kabiri kubera ko yahise yerekwa umuryango bitewe n’inda nini ye yamunaniye aho yaryaga imisanzu itangwa n’abambari b’uyu mutwe w’iterabwoba.

Nyuma yo kwirukanwa muri RNC, Ntagara yashinze ingirwashyaka rye ryitwa Restore Rwanda’s People Movement (RRPM-Inkundura), binyuze muri icyo kiryabarezi akaba yirirwa arya udufaranga tw’abatamuzi neza.

Umunyarwanda umwe yavuze ko ‘Rubanda rushishwa nabi’, uyu Ntagara yahoze akorera leta y’ u Rwanda ariko aranga inda ye isumba amaboko bituma yisanga mu nyangarwanda ziyemeje kwitura inabi urwazibyaye.

Bitinde bitebuke, Ntagara ntazatinda kubona ko ari mu buyobe cyane ko ntawe uhimukira u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro!

Mutijima Vincent

Exit mobile version