Site icon MY250TV

Igisahiranda Ntagara JP ubuzima buranze none atangiye kwicuza impamvu yagomeye u Rwanda

Ntagara Jean Paul utunzwe no gucuruza ibinyoma n’amanjwe ku mbuga nkoranyambaga, ubu ntiyorohewe n’ubuzima nyuma y’aho akomeje kwisanga acurangira abahetsi mu rugamba rugayitse yishoyemo rwo gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ni mu gihe abo yirirwaga abeshya akabakuramo indonke bose bamaze kumutera umugongo nyuma yo kumuvumbura ko abaha uburozi, impamvu yamuteye kwicuza bikomeye impamvu arimo kubundabunda muri Canada nyamara u Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Muri wa muvuno we usanzwe wo gucuruza u Rwanda mu icengezamatwara ridashinga, Ntagara aherutse kumvikana mu maganya menshi yikoma ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe n’Umuryango FPR Inkotanyi abushinja kuba “nyirabayazana” y’ ubuhunzi bwe.

Gusa uyu muhezanguni yirengagjie ko mu mahame Umuryango FPR-Inkotanyi wihaye ukivuka harimo no guca ubuhunzi mu bana b’Abanyarwanda n’impamvu yose yatera ubuhunzi aho ikagera.

Guharabika u Rwanda biciye ku mbuga nkoranyambaga, ni  umuvuno imburamukoro zose zibundabunda hirya no hino ku isi zirimo n’uyu Ntagara zahisemo kugira ngo zibone ibizitunga. By’ umwihariko, Ntagara ibi biganiro abikora mu rwego rwo guhishira ibyaha yasize akoze ku butaka bw’ u Rwanda.

Uyu muhezanguni yavuye mu Rwanda mu 2012 nyuma yo kumenya ko ubutabera bwatangiye kumukoraho iperereza ku byaha by’ubwambuzi bitandukanye birimo guhuguza isambu umukecuru witwa Mukakayibanda Liberatha.

Na nyuma y’uko ayabangiye ingata, Ntagara yakomereje ibyaha bye mu bikorwa by’iterabwoba aho yaje kwiyunga ku banzi b’u Rwanda batandukanye yaba mu bigarasha ndetse no mu nterahamwe.

Gusa kubera inda nini ye, uyu mugabo ntiyigeze ahirwa, byanamuviriyemo kwisanga nta nshuti akigira, kuko abo bose baje gushwana rugikubita kubera iyo ngeso.

Soma kandi:Jean Paul Ntagara mu kuyobya uburari ku byaha by’amahugu byatumye yangara, aba ikigarasha!

Ntagara yibuke neza ko kuva tariki 31 Ukuboza 2016 nta mpunzi u Rwanda rufite hanze keretse abijanditse mu byaha bitandukanye ndetse n’abasize bakoze Jenoside y’Abatutsi mu 1994.

Amenye kandi ko ubutabera bumutegereje!

Biraro Ernest

Exit mobile version