Site icon MY250TV

Ba ntamunoza…! Umushahara mushya wa mwarimu wavugishije amangambure abanzi b’u Rwanda

Mu gihe abarimu, imiryango y’abo n’abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje gushimira Leta y’u Rwanda ku kuba iherutse kuzamura umushahara wa mwarimu ku buryo bushimishije, abanzi b’u Rwanda bo bari guhekenya amenyo aho benda kuyamarira mu nda.

Ni mu gihe nyamara abo banzi b’u Rwanda bagizwe n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda n’udukundi tw’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ari bo birirwaga bavuza iyabahanda ari nako biriza ay’iyingo ngo baratabariza mwarimu kubera “umushara we w’intica ntikize.”

Mu mpinduka k’umushahara wa mwarimu zagizwemo uruhare rukomeye n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’uburezi; abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa.

Ni mu gihe abarimu bafite impamyabumenyi ya A1 na A0 bo bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho, kandi izi mpinduka ziratangira gukurikizwa guhera muri uku kwezi kwa Kanama.

Umuhezanguni Ntaganda ubarizwa mu ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba rizwi nka “P4” ni umwe mu bihutiye kuvuza induru arwanya izi mpinduka zigamije kuzamura imibereho myiza ya mwarimu mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Mu itangazo ridafite umutwe n’ikibuno uyu Ntaganda yasohoye kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kanama 2022 maze rigasamirwa hejuru n’abanzi b’u Rwanda bose, mu bwenge bucye ntiyihishiriye mu kugaragaza ko yashavujwe no kuba ubuyobozi bw’u Rwanda buri kuzamura iterambere ry’abarimu n’Abanyarwanda muri rusange.

Aka wa mwana murizi udakurwa urutozi, Ntaganda yihutiye gushaka kugumura abarimu avuga ko “Leta izajya ikata imisoro” kuri ariya mafaranga, nyamara icyo atazi ni uko amafaranga yatangajwe ari yo azajya agera mu mufuka wa mwarimu iyo misoro yavuyemo.

Uyu muhezanguni kandi yageze kure maze yemeza abamukurikira buhumyi uburyo ngo Leta y’u Rwanda nta bushobozi ifite bwo kongera umushara w’abakozi bayo bityo ko “igomba kugaragaza aho izakura ayo mafaranga.”

Gusa iyi ngirwamunyapolitiki ikwiye kumenya ko Leta igira igenamigambi rihamye, ikindi ni uko Ntaganda n’abandi bameze nawe batamenya imikorere ya Leta kuko urwego rw’imitekerereze bariho rutabibemerera.

Hamwe na Perezida Kagame, ahaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda harashinganye. Imihigo irakomeje kandi irashoboka!

Ubwanditsi

Exit mobile version