Site icon MY250TV

Ingabire Victoire akwiye gukorera umuganda ibitekerezo bye!

Mu mpera z’icyumweru kirangiye umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) yagaragaye yibonekeza ku mbuga nkoranyambaga yikomanga mu gatuza ko yitabiriye umuganda usoza ukwezi.

Ni igikorwa cyatonetse inkovu za benshi bitewe n’igisobanuro umuganda ufite aho ari igikorwa cyubaka iterambere ry’igihugu.

Ntibisobanutse uburyo uyu muhezanguni yigira nyoni nyinshi ngo arubaka igihugu kandi bizwi neza ko ahora agisenyesha ingengabitekerezo ya Jenoside aho we n’abambari be iteka bagambirira gusubiza u Rwanda mu macakubiri.

Ingabire Victoire akwiye kubanza kwicara agakorera ibitekerezo bye umuganda; aho kuyobya uburari muri rubanda kandi ari ikirura cyambaye umwenda w’intama.

Ellen Kampire

Exit mobile version