Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza yongeye kwikomanga mu gatuza yiyita umunyapolitiki, maze yiyambika isura y’intama kandi ibikorwa bye bishimangira ko ari ikirura kitifuriza ineza u Rwanda.
Yabikoze abinyujije mu butumwa yanyujije ku muzindaro wa YouTube w’ingirwa-shyaka ye kuri uyu wa 28 Mata 2025 aho yiyitaga “umunyapolitike wumva neza ibibazo by’Abanyarwanda ”kurusha abandi ndetse ko afite ibisubizo byabyo.
Kimwe mu byo uyu muhezanguni yagaragaje nk’ikibazo ni ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe ahubwo ari we kibazo kuri bwo kuko ahora agambiriye gucamo ibice Abanyarwanda nk’uko yanabihamijwe n’inkiko.
Nta kindi Ingabire agamije kitari ukugarura politiki zicamo ibice abanyarwanda ariko byaramunaniye kuko buri gihe abura aho amenera kuko abanyarwanda banyuzwe na politiki y’ubumwe bwabo n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame cyane ko banazi neza aho yabakuye.
Uyu mugore w’umugome akwiye gushyira umupira hasi akamenya ko nta cyo ari cyo mu Rwanda cyane ko kuva igihe yatangiriye kwishora mu byo yita politiki yaragaragaweho n’icyasha cyo gushing imitwe y’iterabwoba nk’uko yanabihamijwe n’inkiko z’u Rwanda.
Ingabire kandi kugeza magingo aya akomeje imigambi ye mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gusa aribeshya cyane kuko umutekano w’u Rwanda ni ntakorwaho.
Soma kandi:Ingabire Victoire, umuhezanguni wariye intumva akikuza kuba nyiramubande ya ba gashakabuhake
Ibyo Ingabire Victoire yigira byose, amenye ko guhoza mu kanwa amagambo yo kwigira mwiza kandi ibikorwa bye bigamije kugirira nabi u Rwanda Atari byo bizatuma abanyarwanda bamwibeshyaho kuko bazi neza ko ari ikirura cyiyambika umwambaro w’intama.
Ndayambaje Marc

