Site icon MY250TV

Ingabire Victoire, umuhezanguni wariye intumva akikuza kuba nyiramubande ya ba gashakabuhake

Muri ibi bihe bishize by’amatora, izina Ingabire Victoire ryagiye rikunda kugaruka mu bitangazamakuru cyane.

Ni nyuma y’aho Perezida Paul Kagame agiranye ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho muri iki kiganiro yabagaragarije ko amahanga ahora yifuza ko Ingabire yayoyobora u Rwanda, yewe koko akicinya icyara akumva ko bishoboka. Nyamara ibimenyetso ni byinshi bigaragaza uwo Ingabire ushyirwa imbere n’ amahanga ari we.

Ni umwana w’umujenosideri ndetse weruye gukorana nabo

Umuhezanguni Ingabire usibye kuba avuka ku mujenosederi Dusabe Thérèse wakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’ inkiko za Gacaca, kubera uruhare yagize mu kwica urubozo ababyeyi n’abagore batwite bari mu kigo nderabuzima cya Butamwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; Ingabire ni we wahawe inkoni yo kugarura “Hutu Pawa” n’abajenosideri ruharwa barimo Bagosora Théoneste, Renzaho Tharcisse, Nahimana Ferdinand, Ngeze Hassan, na Bizimungu Augustin.

Aba bajenosideri aho bari mu bwihisho bashinze icyitwaga RDR cyari gifite intego yo kugaruka mu Rwanda maze bakarangiza Jenoside, bavuga ko itarangiye. Gusa ntibyaje kubakundira kuko bamwe muri bo batangiye kugenda bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Muri 2000, ubwo bashakaga kuyobya uburari, nibwo bafashe Ingabire Victoire bamugira umuyobozi w’ iyo RDR, gusa ntibyarangiriye aho, kuko muri 2006 byarangiye bahinduye izina maze bayita FDU Inkingi, kugira ngo bagaragaze ko ntaho bahuriye n’ abajenosideri. Ingabire niwe wabaye umukuru w’ iyi FDU- Inkingi.

Yagambiriye kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside mu politiki nyarwanda

Muri 2010, Ingabire yafashe rutema ikirere aje kwandikisha ingirwashyaka ya FDU-Inkingi ndetse ashako no kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Gusa ubuhezanguni bwe bwamenyekanye, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuwa 16 Mutarama 2010.

Icyo gihe Ingabire yagize ati: “Witegereje muri uru rwibutso, ubona ko rugaragaza igice kimwe gusa cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari ikindi gice cya Jenoside yakorewe Abahutu kandi barababaye, bibaza igihe bo bazabonera umwanya wo kunamira ababo.”

Uku gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hiyongereyeho ko yavuze ko “Inkiko Gacaca nta cyo zimaze”. Yirengagije ko zahaye ubutabera Abanyarwanda mu buryo bwihuse byahise bigaragaza ko ingengabitekerezo ya jenoside ari imwe mu ntwaro ze.

Yanze guhara FDLR nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika

Ingabire wahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo gutakamba agasaba imbabazi ku byaha inkiko zari zaramuhamije birimo guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa yanze kureka kwifatanya n’ umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nyuma y’ uko mu rubanza rwe hagaragaye ko Ingabire yakoranaga bya hafi na FDLR, na nyuma yo kubabarirwa Ingabire yakomeje kuba umuvugizi w’uwo mutwe biciye mu kuwutagatifuza awita ko “igizwe n’impunzi za politike”.

Byarangiye abaye ibaba na wino bya ba gashakabuhake

Ingabire amaze kuba rurangiranwa mu binyamakuru by’ imahanga. Izina rye rigaragara kenshi muri ibyo binyamakuru, gusa witegereje ubwenge n’ubumenyi bw’indimi z’ amahanga akoresha ku mizindaro ya YouTube bikwereka ko atari we ubyandika.

Iki kiba ikimenyetso cy’ uko uyu mugore w’umuhezanguni yabaye igikoresho gicishwamo abashaka kuvuga nabi u Rwanda bose.

Vuba aha aherutse kubwirwa ko atazagira iherezo ryiza. Mu mboni za buri wese, bigaragara ko uko ari ukuri gusesuye kuko bisanzwe bizwi neza ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Ndayambaje Marc na Mutijima Vincent

Exit mobile version