Site icon MY250TV

Ingabire Victoire akomeje gutoneka inkovu z’abarokotse Jenoside atagatifuza nyina w’umujenosideri kabombo!

Ingabire Victoire ubu wahawe izina rya ‘mpana vuba nigendere’ nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi agatakamba ubundi agahabwa imbabazi na Perezida Kagame, akomeje gutagatifuza abajenosideri barimo nyina umubyara Dusabe Thérese wishe abagore n’impinja mu yahoze ari Komini Butamwa.

Nkuko asanzwe abikora iyo abonye amahirwe, umuhezanguni Ingabire kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 yazindukiye kuri Radio Ijwi rya Amerika, aho yumvikanye atagatifuza nyina avugako nta “Jenoside yakoze”.

Gusa nyina wa Ingabire afite umuvumo n’amaraso ku ntoki ze kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yishe abagore b’abatutsikazi, abari batwite akabaforozamo abana naho impinja zo akazikubita ku bikuta.

Ibi byaha ndengakamere yakoze yabihamijwe n’Inkiko Gacaca n’ubwo yatorotse ubutabera abifashijwemo n’umukobwa we Ingabire agahungira mu gihugu cy’u Buhorandi.

Uku guhora atagatifuza nyina wamaze abantu bikomeza bishimangira ko atigeze ahinduka ndetse kuri we ibyabaye mu Rwanda byazongera kubaho kuko adahwema gusingiza umutwe wa FDLR wakoze jenoside ndetse ukaba ucyica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu minsi yashize kandi Ingabire yumvikanye atagatifuza umutwe wa Wazalendo ukomeje gukorera Jenoside Abanye-Congo b’Abatutsi ufatanije na FDLR.

Guhakana uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugutoneka inkovu z’abayirokotse by’umwihariko abari batuye Butamwa bazi neza amabi ya Dusabe Theresa ndetse kubona umukobwa we atinyuka kumutagatifuza ni agashinyaguro gakomeye.

Niba koko nyina wa Ingabire ari umwere ni iyihe mpamvu imubuza kugaruka mu Rwanda cyane ko abo mu muryango w’umukobwa we barimo abana be bamaze kuza kumusura inshuro zirenga imwe?

Umuhezanguni Ingabire akwiye kumenya ko ibyaha bya nyina bidateze guhanagurwa n’amateshwa yirirwa abunza.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version