Site icon MY250TV

Ibiganza bya nyina wa Ingabire Victoire bijejetaho amaraso y’impinja n’abagore yishe urubozo muri Jenoside, nta gishobora kubihanagura!

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza yongeye gutoneka inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yihandagazaga akavuga ko nyina Thérèse Dusabe wakatiwe adahari igifungo cya burundu kubera kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari “umwere”.

Ibi Ingabire wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 mu kiganiro yahaye umuzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe yamamarizaho icengezamatwara rya PARMEHUTU ari nako yiyita “umunyapolitike”.

Aka ya ngwe ikurira umwana ikakurusha uburakari, umuhezanguni Ingabire mu gashinyaguro no kwihenura yafashe umwanya munini yumvisha abamukurikira buhumyi uburyo nyina ngo abeshyerwa, “nta ruhare yagize muri Jenoside”, imvugo ikwiye kwamaganirwa kure.

Ni mu gihe umubyeyi gito Ingabire ashaka gutagatifuza mbere gato ya Jenoside yari yarahawe izina ry’akabyiniriro rya ‘muganga w’urupfu’ ubwo yari umubyaza ku Kigo Nderabuzima cya Butama cyabarizwaga muri Komini Butamwa, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge.

Abatangabuhamya bazi neza Dusabe bahuriza ku kuvuga ko yakoranye n’uwari Burugumesitiri wa Komini Butamwa mu gutegura no kuyobora inama zamenyekanye nka meeting (soma: mitingi) zanogerejwemo umugambi mubisha wo kugaba ibitero ku batutsi bo muri iriya komini.

Soma kandi: Imyaka 10 irashize Ingabire Victoire ahisha uruhare rw’ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi

By’umwihariko uyu Dusabe yahoraga atoteza Abatutsikazi babyariraga ku Kigo Nderabuza cya Butamwa ababwira ko abo bana bazajya mu nkotanyi “bakongerera inyenzi [ingabo zari iza RPA] ingufu”.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi interahamwe Dusabe noneho yarasaze arasizora aho yakoreye iyicarubozo Abatutsikazi baganaga kiriya kigo nderabuzima, impinja zavuka akazica azikubise ku bikuta nk’uko abatangabuhamya bamushinja babibwiye Urukiko Gacaca rwa Mageragere rwamuburanishije adahari.

Mu mwaka wa 2009 nibwo ruriya rukiko rwamukatira igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya gukorera iyicarubozo Abatutsikazi bavurirwaga ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa.

Uyu mukecuru w’umugome kandi yakatiwe inshuro ebyiri adahari aho ku yindi nshuro ho Inkiko Gacaca zamukatiye imyaka 30 y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guforomoza Abatutsikazi babaga batwite aho byumwihariko yabakuragamo nyababyeyi n’impinja maze akazikanda kugeza zipfuye nk’uko abari bahari bigeze kubibwira ikinyamakuru The New Times.

Ingabire mu bugome asanganywe yumvikana avuga ko nyina ibyaha yahamijwe ari “ukumuharabika” ngo kuko byatangiye kuvugwa ari uko aje mu Rwanda muri 2010, mu gihe nyamara inkiko zari zaramukatiye iriya nterahamwe kabombo igihano cya burundu muri 2009.

Soma kandi: Ese Therese Dusabe ni ryari azaza gusura umukobwa we, Ingabire Victoire?

Ni mu gihe interahamwe Dusabe ubwo ingazo zari RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye ubutabera mu yari Zaire (ubu ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), aho akaba ari ho Ingabire yamufashirije kugera mu Buholandi, igihugu kimucumbikiye kugeza magingo aya.

Ikindi gishimangira neza ko nyina wa Ingabire yari interahamwe ruharwa ni uburyo uyu mukobwa we yamureze giterahamwendetse aho kumuha uburere buzima akaba yaramutoje kuba umuhezanguni no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya PARMEHUTU igamije gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi.

Umuhezanguni Ingabire gutagatifuza nyina ufite ibiganza bijejetaho amaraso ni agashinyaguro ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ubunyamaswa by’uyu mujenosideri, ndetse akwiye kumenya ko ari ukwibeshya cyane gutekereza ko ashobora kugira interahamwe ruharwa umwere.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version