Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, yahishuye ko hari amahanga aba yifuza ko Ingabire Victoire yayobora u Rwanda, kandi koko ugasanga uyu mugore wamunze n’ingengabitekerezo y’amacakubiri yamaze kwemera ko bishoboka.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye mu Karere ka Gicumbi – ku Mulindi w’intwali aho yabaye igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko abamunenga cyangwa abanenga ubuyobozi bw’u Rwanda babiterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo gushaka kugena uko ibintu bikorwa mu Rwanda, ndetse no kwihunza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agaragaza ko iyo u Rwanda ruza kuba igihugu kitihagararaho, byari kurangira abarwifuriza inabi barugize akarima kabo kugera ubwo bashyira abantu mu buyobozi n’ibindi; aha ni ho yatanze urugero Ingabire Victoire.
Ati “Bakajya bazamura abantu, abantu nka Ingabire, uyu mugore afite aho ahuriye na Jenoside ariko barashaka ko Isi yose yemera ko ari utavuga rumwe na leta, mu byukuri bakwishimira ko aba Perezida w’u Rwanda ndetse nawe yemera ko bishoboka, yego, arabyemera aba ari ahantu hose atanga inyigisho. Ibi ntabwo ari ibintu by’Abanyarwanda, nta Munyarwanda wemera izi nkuru.”
Ingabire Victoire ugirwa igitangaza na ba gashakabuhacye batifuriza ikiza u Rwanda ni umuhezanguni wamunzwe n’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU, yahamwe n’ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yewe na nyuma y’aho ahawe imbabazi na Perezida yakomeje kumvikana atarahindutse ndetse ntiyanihishira yumvikana ashimagiza imitwe y’abajenosideri irimo FDLR ndetse na ‘Wazalendo’ ikomeje kwica Abatutsi muri Congo.
Soma kandi: Imyaka 10 irashize Ingabire Victoire ahisha uruhare rw’ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu mahitamo y’abanyarwanda ntiharimo guha umwanya uwabasubiza mu icuraburindi bavuyemo ari nayo mpamvu abantu bafite ibitekerezo nk’iby’umuhezanguni Ingabire nta mwanya bateze guhabwa.
Ba gashakabuhake baramushuka ndetse nawe akemera ibinyoma byabo gusa ukuri nuko amahitamo y’Abanyarwanda ariyo afite agaciro kandi mu mahitabo bafite umuhezanguni nkawe ntarimo.
Muvunyi Balthazar

