Site icon MY250TV

Izo “nama” zidashinga zigumanire, ubanze wikureho ubusembwa bukuriho – Ubutumwa bugenewe Ingabire Victoire

Umuhezanguni Ingabire Victoire kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024 yumvikanye ku muzindaro we wa YouTube mu mpuhwe nk’iza bihehe  agira inama abanyarwanda mu gihe we ubwe yananiwe kuzigira kugira ngo abe Umunyarwanda udafite ubusembwa.

Mu manjwe uyu mugore wihebeye amacakubiri n’iterabwoba yavuze harimo ko ngo “inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda ntizishyira imbere inyungu rusange”, mu gihe nyamara no kuba byonyine yarakoze ibyaha by’amacakubiri, guhaka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa n’inkiko yarangiza agasaba imbabazi akazihabwa n’Umukuru w’igihugu ubwabyo bishimangira ko u Rwanda rufite ubuyobozi bushyira mu gaciro ndetse bushyira imbere inyungu rusange.

Ibyo uyu muhezanguni yavuze bikwiye gutuma yibutswa ko ubusembwa afite butanamwerera kugira icyo avuga kuko amahirwe anganya n’abandi Banyarwanda yarayahawe aho kuyakoresha neza ahubwo ayakoresha yishora mu migambi mibisha yamuviriyemo guhamwa n’ibyaha.

Soma kandi: Ingabire Victoire ni ikirayi kiboze kiri mu bindi, n’Urukiko Rukuru rwabishimangiye!

Ingabire Victoire n’udutsiko tw’abo bahuriye ku migambi mibisha igamije guhungabanya u Rwanda biciye mu bikorwa by’iterabwoba bakwiye kumenya ko ibyo bakomeza gukora Abanyarwanda babireba ndetse ko no guta umwanya ngo arimo gutanga inama nta n’umwe ukeneye kwumva ayo mahomvu ye kuko muri rusange abanyarwanda banyuzwe n’uko bayobowe na Perezida Kagame kandi icyerekezo cyiza aganishamo u Rwanda barakibona.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version