Site icon MY250TV

Amatora 2024: Jambo Asbl mu mayeri yo gushyira imbere umuhezanguni Ingabire Victoire nk’ umukandida

Mu gihe mu Rwanda imyiteguro irimbanyije yo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga uyu mwaka, abana bakomoka ku bajenosideri basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu cyiswe Jambo Asbl bakomeje kuvundereza icengezamatwara rigamije kugarura “Hutu Pawa” mu miyoborere y’ u Rwanda.

Ni mu nkuru yatambutse ku ya 3 Werurwe iciye ku muzindaro wayo isanzwe ikoresha mu icengezamatwara ryayo. Umwanditsi w’ iyo nkuru, Gustave Mbonyumutwa umwe mu nkingi za mwamba za Jambo Asbl yagaragaje inyota Jambo Asbl ifite yo kubona Victoire Ingabire yakwemererwa kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda.

Mbonyumutwa yagaragaje ko ubutabera bw’ u Rwanda buramutse bukuye ubusembwa kuri Ingabire Victoire maze akiyamamaza byaba ari amahirwe kuri politiki nyarwanda itagira opozisiyo. Ku basesengura neza, bahita bavumbura ko aya ari amayeri uyu mwambari wa Jambo Asbl, arimo arakoresha kugirango Hutu Pawa ihabwe umuryango winjira muri politiki y’ u Rwanda.

Nubwo hagitegerejwe umwanzuro ku busabe bwo gukurwaho ubusembwa, Ingabire mu myaka amaze hanze ya gereza nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika ku byaha yakoze, uyu muhezanguni ntiyigeze agaragaza ko yahindutse. Ibi bishimangirwa n’ inyandiko ze zitandukanye zishyigikira FDLR, imvugo zishimagiza umutwe wa Wazalendo. Iyi mitwe yombi iri ku isonga y’ abakomeje gukora jenoside mu Burasirazuba bwa Congo itewe inkunga n’ ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Soma: Impamvu Ingabire Victoire ADATEZE kuzakurwaho ubusembwa

Ibi bimenyetso byerekana ko Jambo Asbl ikomeje gushaka aho yapfumurira ngo yinjize Hutu Pawa mu Rwanda, iri muri byendagusetsa, kuko iyi kinamico u Rwanda rwayisezereye kera ubwo rwimikaga Demokarasi y’ ubwumvikane. Icyatumye u Rwanda ruyitekereza ni uko rwari ruvuye mu gihe cy’amacakubiri, igice kimwe cy’Abanyarwanda barakoze Jenoside kandi nyamara bagomba kubaka ubumwe.

Ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo bwari kubangikanwa na politiki ya Hutu pawa cyangwa ngo ihabwa intebe mu Rwanda.Jambo n’abambari bayo bakwiye kumenya ko n’uyu munsi nta kirahinduka. Nta cyuho na kimwe kizahabwa Ingabire na Jambo Asbl ye bashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Biraro Ernest

Exit mobile version