Site icon MY250TV

Impamvu Ingabire Victoire ADATEZE kuzakurwaho ubusembwa

Mu gihe habura amezi atarenga 5 ngo Abanyarwanda batitore Perezida wa Repubulika n’abadepite, umuhezanguni Ingabire Victoire ugifite ubusembwa yongeye kubura agatwe aho avuga ko afite icyizere cyo kwiyamamaza igihe azaba yakuriweho ubusembwa bumubuza gushinga umutwe wa politiki no kwiyamamaza.

Ibi uyu mugore yabigaragarije mu butumwa buri mu ndimi zose yacishije ku muzindaro we wa YouTube kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, aho agaragara yicinya icyara avuga ko yizeye ko azakurirwaho ubusembwa bikamuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ndetse ko ngo atereje igisubizo cy’ubucamaza dore ko avuga ko yamaze kugeza dosiye ye mu rukiko rukuru aho biteganyijwe ko azumva imyanzuro tariki ya 14 Gashyantare.

Nk’uko biteganywa n’itegeko Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha kuva ku ngingo ya 259 kugeza kuya 266, usaba ihanagurabusembwa agomba kuba amaze nibura imyaka 5 afunguwe kandi yaragaragaje imyitwarire myiza.

Iri tegeko rivuga kandi ko ihanagurabusembwa rishobora gutangwa iyo hashize imyaka 5 kandi muri icyo gihe uwakatiwe agomba kuba yarakomeje kugaragaraho ibimenyetso nyakuri by’imyifatire myiza.

Ku rundi ruhande, imyaka 5 irashize Ingabire afunguwe ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika udahwema kubabarira abanyabyaha kaburariwe, gusa uyu mugore kuva yafungurwa ntiyigeze na rimwe agaragaza ko yahindutse kuko yakomeje ibikorwa bye byo gushaka gutanya Abanyarwanda ndetse anakomeza gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nk’urugero mu mwaka wa 2019 ubwo yari amaze amezi make afunguwe Ingabire Victoire yagiye mu karere ka Kirehe aho yakusanyije urubyiruko arushukisha amafaranga ashaka kubahyira mu girwashyaka ye ya FDU inkingi, iyo nama yaburijwemo abari bayirimo bemezaga ko yashakaga urubyiruko rw’abahutu ndetse n’abahoze muri ex-FAR.

Si ibyo gusa kandi uyu mugore usibye inyandiko zitandukanye yandika zisebya u Rwanda zinaruharabika zicishwa mu binyamakuru mpuzamahanga, uyu mugore yagiye agira uruhare mu gushuka urubyiruko arukoresha ibyaha rukisanga muri gereza ndetse harimo no kubashora mu bikorwa bibuza abaturage umudendezo no kugumura aturage.

Bamwe mubo yagiye ashuka haba urubyiruko, abiyita abanyamukuru n’abandi benshi ubu bari imbere y’ubutabera, uyu mugore w’umugome kandi mu minsi yashize aherutse gukora ikiganiro ku mizindaro y’interahamwe z’Abanye-Congo maze avuga ko ashyikiye umutwe wa WAZALENDO insoresore zifatanyije n’interahamwe za FDLR mu gukomeza kwica Abanye-Congo b’Abatutsi no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni byinshi uyu mugore yagiye akora bihonyora bikanatesha agaciro imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu harimo no kuba yaragize uruhare mu bitero bya RUD-Urunana byishe abaturage 14 mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Ingabire kuba atangiye gusakuza kandi abizi neza ko atazahanagurwaho ubusebwa, ni mu mugambi afitanye n’interahamwe bagenzi be mu guteza akaduruvayo no gushaka kuburizamo amatora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, gusa ntibizabahira.

Inzozi za Ingabire na bagenzi be zo kuyobora u Rwanda bakwiye kumenya ko zitazigera ziba impamo kuko Abanyarwanda bazi aho bavuye ndetse ntibakeneye ushaka kubasubiza inyuma.

Mugenzi Félix

Exit mobile version