Site icon MY250TV

Ingabire Victoire akwiye kumenya ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda batuje nta kidobya nka we bakeneye!



Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) akomeje kwiha amenyo y’abasetsi yibeshya ko kwambika isura mbi ubuyobozi bw’u Rwanda no kugumura abaturage bizamuha amahirwe yo kwiyamamaza akaba yanayobora igihugu.

Uyu muhezanguni uhagarariye udutsiko twose twiyita ko turwanya ubuyobozi bw’igihugu akunze kwigira nyirakarimi keza ngo ‘avugira rubanda’ agamije kugaragaza ko “nta demokarasi iba mu Rwanda” ndetse ko “abayobozi badakorera abaturage”.

By’umwihariko aherutse kumvikana avuga ko ngo abari mu buyobozi bw’igihugu “badakorera abaturage ahubwo bagamije gushimisha abo ku ntare.”

Ibi Ingabire yabivuze ngo agaragaza ko abaturage batagira uruhare mu kwishyiriraho abayozi ari nayo mpamvu batabakorera. Ibi uyu mugore wigize inkotsa abivuga yirengagije ko abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamuka bitorera abayobozi babona babakwiriye.

Si ibyo gusa kandi abaturage banagira uruhare rukomeye mu bibakorerwa ndetse n’iyo hagize umuyobozi uteshuka ku nshingano ze arabibazwa.

Umuhezanguni Ingabire wakabaye akora ibijyanye no gukina ikinamico zisetsa, yanihandagaje avuga ko nyuma yo kwandikira Perezida wa Repubulika asaba kwemererwa gusohoka igihugu, ngo hazakurikiraho gusaba gukurwaho ubusembwa akabona uko yiyamamaza kuyobora igihugu.

Icyo uyu muhezanguni wamunzwe n’icengezamatwara rya PARMEHUTU akaba ari umuterankunga wambere wa FDLR yirengagiza nuko Abanyarwanda ntawakwemera kuyoborwa n’umuhezanguni nkawe, ndetse ko badateze guha umwanya wabo umuntu ufite ubusembwa ndetse wanahamijwe ibyaha bikomeye birimo no guhungabanya umutekano wabo.

Abanyarwanda bamaze imyaka 29 barya ku mbuto ziva ku buyobozi bwiza bitoreye, ba kidobya nka Ingabire bakwiye guhora bibuka ko burya atari buno aho ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu ntawifuza kuhasubira ndetse aryame asinzire ibyo kuba yayobora abanyarwanda byo akwiye kubyibagirwa.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version