Umuhezanguni Ingabire Victoire akomeje kwigira umuvugizi w’abaturage batamutumye nyuma yo kwihandagaza akikomanga mu gatuza avuga ko azahagarara mu mwanya w’abaturage ngo akabavuganira nk’imwe mu maturufu ashaje akoresha yiyita “umunyapolitike”.
Uyu muhezanguni wirirwa ku mizindaro yashinze ngo ajye ayinyuzaho uburozi bwe ngo ni ibiganiro agamishe kwangisha abaturage ubuyobozi bitoreye, aherutse kwifata mu isoni nke maze avuga ko “abayobozi bafata nabi abaturage ndetse na gahunda zigamije kubateza imbere zitabageraho.’’
Ibi yabivugaga abihereye ku byiciro by’ubudehe Leta yashyizeho igamije kwegera ndetse no kurushaho gufasha abaturage kwihuta mu iterambere, aho gahunda nyinshi nka Gira Inka, Ubudehe, ubwishingizi mu kwivuza babihabwa nta kiguzi.
Izi gahunda nziza za Leta nizo zituma uyu muhezanguni Victoire ajiginywa kuko kuri we u Rwanda rutameze nk’urwo mu 1994 rumutera muzunga. Mu mpuhwe nk’iza bihehe rero niko kwifata agaharabika ubuyobozi avuga ko budafasha abaturage mu gihe we ahubwo ashuka abasore akabajyana mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya; Ingabire Victoire wigize intambwira akishora mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside aho yanabifungiwe akarekurwa kumbabazi za Perezida, nyuma yaho agakomeza ibikorwa bibisha bigamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu, kwigira nkaho ahangayikishijwe n’imibereho yabo ni ikinyoma cyambaye ubusa.
Icyo uyu muhezanguni akwiye kumenya nuko Abanyarwanda bizeye ubuyobozi bitoreye naho abigira intama ari ibirura nta mwanya babafitiye.
Umulisa Carol

