Umuhezanguni Ingabire Victoire wigize umuvugizi w’Abanyarwanda, nyuma yo kumara igihe azenguruka ku mizindaro rutwitsi ya YouTube atera inkunga asebya ubuyobozi bw’u Rwanda bigafata ubusa, ubu noneho yimukiye ku muzindaro ukoreshwa n’ikigarasha Jean Paul Turayishimiye cyabuze epfo na ruguru.
Aba bombi bahuriye ku cyita rusange cyo kwanga Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bishyiriyeho burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, akaba ari yo mpamvu inkunguzi Ingabire ku muzindaro wa Turayishimye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024 ijya kuvuga amatakaragasi agamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Nk’ibisanzwe nta kintu gifatika banenga ubuyobozi bw’u Rwanda usibye kubura icyo batuka inka, bagatangira kwitotombera icebe ryayo. Niko mu ngirwa kiganiro bakoze bumvikanye barwanya gahunda za leta zirimo izo gukura Abanyarwanda mu bukene, bakavuga ko zidakora mu gihe hariho gahunda zitandukanye zirimo na VUP, ubudehe n’izindi zifasha Abanyarwanda bakennye kwivana mu bukene.
Si ibyo gusa kandi kuko mu myaka itanu iri mbere biteganyijwe ko buri mwaka Abanyarwanda bagera ku bihumbi 200 bazajya bahangirwa imirimo mishya buri mwaka ikaba ari indi hagunda ya Leta y’u Rwanda izafasha abaturage kwikura mu bukene.
Aba bahezanguni banzuye kubera igihugu igihombo, bumvikanye cyane banenga gahunda ya Leta yo kwimura abaturiye hafi Sitade Amahoro kugirango hashyirwe ibikorwa bijyanye ni igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ibi ntibitunguranye kuko nta neza aba bombi bifuriza Abanyarwanda kuko ntibashaka ko hari ubona amafaranga y’ingurane yanamufasha gushaka ahandi, ahubwo barifuza kuba babona habaye imvururu abaturage banze kuhava.
Ibi si ubwa mbere baba babigerageje kuko ubwo himurwaga abaturage bari batuye mu manageka ya Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, umuhezanguni Victoire yashatse kugumura abaturage, uwo mugambi mubisha ukamupfubana kuko abaturage bimutse kubushake ndetse ubu bakaba bashima leta yabatuje neza mu nzu zibahesha agaciro.
Umuhezanguni Ingabire ndetse n’ikigarasha Trayishimiye bose bahuriye ku kuba babona u Rwanda rusubira mu icuraburindi ndetse bakaba banakora icyo aricyo cyose ngo ibyo bigerweho, ibintu Victoire yanafungiwe akaza gufungurwa ku Mbabazi yahawe na Perezida.
Turayishimiye we yigize ikirumbo aho yahisemo kuba igikoresho cy’ikihebe Kayumba Nyamwasa gusa nawe ntibamaranye kabiri kuko yahise amwirukana mu ngirwashyaka ya RNC ubu yasenyutse, akaba aribyo yahise ayoboka iyokujya ku mizindaro rutwitsi avuga nabi u Rwanda ngo arebe ko yabona amaramuko.
Imyaka ibaye 30 inyanagabirama ziri mu mahanga ndetse no mu Rwanda zitishimira kubona u Rwanda rutera imbere ariko buri mwaka Abanyarwanda bazereka ko ibyo ntacyo bivuze ahubwo barajwe ishinga no guteza imbere igihugu cyabo.
Muvunyi Balthazar

