Umuhezanguni Ingabire Victoire nyuma y’igihe mu mubano n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi, yagaragaye ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube ashagawe n’ibigarasha bitunzwe no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Byari mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 14 Nzeri 2024 ku muzindaro rutwitsi w’abanyabyaha biyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa RNC maze bashinga indi ngirwa-shyaka bita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro cyari kiyobowe n’inkotsa Kayijuka Emerance, umuhezanguni Ingabire yumvikanye agurisha ku bigarasha inzozi adashobora gukabya zo “gukuraho ubuyobozi” burangajwe imbere n’umuryango FPR Inkotanyi we yita “agatsiko”.
Gusa abakurikiye aya manjwe ya Ingabire bahuriza ku kumuha urw’amenyo cyane ko agiye kumara imyaka 15 aririmba iyi ndirimbo ariko bikaba nta cyo byamumariye.
Umugore w’umugome Ingabire yashinze imitwe yitwaje intwaro irimo RDR yaje guhinduka FDLR, afatanya n’interahamwe ariko byose nta cyo byamugejejeho ndetse nta n’icyo biteze kumugezaho.
Umusaruro uyu muhezanguni ataboneye mu nterahamwe ntiyibeshye ko azawubonera mu bigarasha cyane ko na byo biriho bitariho.

