Site icon MY250TV

Ingabire Victoire agiye gukurikiranwaho gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda 

Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025 rwategetse ko Ingabire Victoire wihebeye amacakubiri n’ibikorwa by’iterabwoba akorwaho iperereza ku mugambi waburijwemo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu mugore w’umugome yari yitabiriye urubanza rusanzwe rurimo abapagasi be icyenda nabo bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, aba bakaba barimo uwitwa Sibomana Sylvain wemeza ko bakoranaga bya hafi na nyirabuja Ingabire.

Mu buryarya n’ubuhezanguni Ingabire asanganywe yihandagaje ahakana ibyo aregwa bishingiye ahanini ku kuba abayoboke b’ingirwa-shyaka ye itemewe n’amategeko, DALFA-Umurinzi/FDU-Inkingi, barafatiwe mu cyuho bari mu mahugurwa yari agamije kunoza uriya mugambi mubisha.

Uyu muhezanguni yisobanuye avuga ko iriya ngirwa-shyaka ye mu mwaka wa 2020 “yabayeho amezi abiri” kubera ko yananiwe kuyishakira abayoboke.

Gusa abajijwe niba abaregwa yari abazi nk’abayoboke ba kiriya yita ishyaka, yemeye ko bari ko koko abazi, havuyemo Umunyamakuru Nsengimana Théoneste ngo bagombaga gukorana mu gutambutsa ubutumwa ku miyoboro ye, kucyizwi nka “Ingabire Day’.

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwasanze iyo mitwe n’amatakirangoyi bya Ingabire bidakwiye ubundi ruhita rutegeka ko uyu muhezanguni atangira gukorwaho iperereza, kubera ko hari ibimenyetso bimushinja, kandi ko na we agiye kuba umwe mu baregwa nk’abandi bose muri urwo rubanza.

Soma kandi: Ingabire Victoire akwiye gusubizwa muri gereza – Dore Impamvu!

Nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu ubundi agafungurwa atarangije igihano cy’imyaka 15 yari yarahawe n’urukiko kubera ibyaha by’amacakubiri n’ibindi bifitanye isano no gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda, Ingabire ntiyahwemye kugaragaza ko atigeze ahinduka kabone n’ubwo yari yiyemeje “kuba umurage mwiza”.

Uyu mugore iteka ahora akingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiyemeje gusubukura Jenoside yakowe Abatutsi no kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda aho yagiye awusabira kenshi ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda.

Gukorwaho iperereza ni ibintu byari byaratinze cyane ko n’ubundi Ingabire yari akwiye kuba yarageze muri gereza kuva kera bitewe n’uko atigeze ahinduka.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version