Site icon MY250TV

Guhamagaza Ingabire mu rukiko ntibihagije, akwiye no gusubizwa muri gereza!

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, Ingabire Victoire Umuhoza, umuhezanguni wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba,azagaragara mu Rukiko Rukuru rwa Kigali umushinjacyaha amuhata ibibazo mu rubanza rw’abakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urwo rubanza rumaze imyaka ine rurimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste wari umupagasi w’uyu mugore w’umugome n’abandi bantu umunani biganjemo abahoze ari abambari ba DALFA/FDU-Inkingi, ingirwa-shyaka ya Ingabire idafite ahantu na hamwe yemewe kuri iyi Si.

Ihamagazwa mu rukiko ry’uyu muhezanguni ribaye nyuma y’igihe kinini akomozwaho nk’umucurabwenge w’ibikorwa byaburijwemo byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bariya baburanyi bamaze igihe bireguraho.

Ibi byatumye Ingabire atahwa n’ubwoba dore muri iri joro ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2025 yaraye rwantambi yisobanura ku muzindaro wa YouTube asanzwe akoresha mu kuvundereza uburozi bwe mu Banyarwanda.

Mu gihunga cyinshi, uyu mugore w’umugome wanywanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko guhamagazwa yari abitegereje kuko “hari byinshi byabeshywe” muri ruriya rubanza, arangije atagatifuza icyiswe “Ingabire Day” avuga ko “nta muntu ibangamiye kuko ivugira abafunzwe.”

Kuvuga ko “Ingabire Day” nta muntu ibangamiye ahubwo ivugira abafunzwe ni ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko ubundi uyu ni umunsi wizihizwa interahamwe n’abambari bazo bajijisha ko bazirikana “imfungwa za politike” kandi nyamara bagamije guha icyuho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kwizihiza icyo kintu hahembwa abahezanguni bamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bikaba byerekana ko uyu mugore w’umutindi atigeze atana no gushyigikira amacakubiri yagejeje kuri Jenoside.

Kuba Ingabire yahamagajwe mu rubanza rw’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ni ibintu byari byaratinze kubera ko uyu muhezanguni atigeze ahwema kwerekana ko icyo ashyize imbere ari gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kwigezaho barangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ibi kandi bishimangirwa no kuba uyu mugore iteka ahora avuganira umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe nawo uhora ugambiriye gusubiza inyuma Abanyarwanda binyuze mu gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi no gukuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.

Imyaka iri hafi kuba irindwi uyu muhezanguni afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika gusa aho guhinduka ngo ace ukubiri n’impamvu zari zatumye akatirwa n’inkiko igifungo cy’imyaka 15 we yahisemo gukomeza kubatwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gusubiramo ibyaha yari yarafungiwe.

Aho ni Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bahera basaba ko uyu mugore yasubizwa muri gereza kurangiza igifungo yasohotse atarangije cyane ko n’urukiko ruherutse kwanga kumukuraho ubusembwa.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version