Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024 interahamwe, abagore bazo (interamwete) ndetse n’abazikomokaho (imiyugiri) bateraniye mu Bubiligi maze bakusanya inkunga yo gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’inkunga yo gutunga Ingabire Victoire wirirwa aryamye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali nta cyo akora.
Izo nyangabirama zakusanyije ziriya nkunga binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cyiswe “Ingabire Day” gitegurwa n’ihuriro ry’interamwete zibumbiye mu cyitwa RIFDP – IWNDP rifatanyije n’abagabo babo ndetse n’abana babo bibumbiye muri FDU inkingi na Jambo ASBL.
Umunsi witiriwe umuhezanguni Ingabire wizihizwa interahamwe n’abambari bazo bajijisha ko bazirikana “imfungwa za politike” dore ko buri munyabyaha wese ufunzwe mu Rwanda bamwita umunyapolitike, gusa ikiba kigambiriwe aba ari ukurushaho gutera ingabo mu bitugu FDLR.
Haba kandi hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha umugore w’umugome Ingabire bita ko ari “umucunguzi” wabo kuko yananiwe kugira akarimo yakora i Kigali aho abyuka aryamye ku Gishushu aho atuye, akumva ko akazi konyine ari kujya ku muzindaro we wa YouTube asiga icyasha Leta y’u Rwanda ari nako ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izi nterahamwe buri mwaka zigenera Ingabire ingengo y’imari imutunga, ndetse n’amafaranga akoresha muri gahunda ze zitandukanye zo gushuka bamwe mu Banyarwanda bakamubera abapagasi aho bamufasha mu bikorwa bye bigayitse byo kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ingabire Day kandi izwiho guhemba interahamwe n’undi wese wamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa igitangaje uyu mwaka ntawe bahaye icyo gihembo kubera ko Charles Onana bigeze kugiha ubu ari imbere y’ubutabera mu Bufaransa akurikiranweho ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Soma kandi: Ingabire Victoire yahaye igikombe Umunyekongo wamaramaje mu gutagatifuza FDLR!
Ikindi cyabaciye intege ni itsindwa ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho umaze gutakaza abawurwanira benshi n’ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo, ni mu gihe kandi Isi yose yahagurukiye kuwusenya nk’uko bikubiye mu masezerano y’amahoro ya Luanda.
Izi nterahamwe zimaze imyaka zarashyize imbere umuhezanguni Ingabire na FDLR zumva ko bazazifasha gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, gusa kubera urwango rwazihumye ubwonko ntizibona ko imigambi yazo yarangiye kandi ibyo bidateze kuzabaho.
Mugenzi Félix

