Samuel Baker Byansi, inzererezi yarumbiye u Rwanda igahinduka igikoresho cy’interahamwe n’abajenosideri, igeze aho ibabazwa no kuba Leta y’u Rwanda yarashyize ingufu mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo; ibintu bishimangira ko interahamwe bikubanaho i Burayi zamwogeje mu bwonko.
Yabigaragarije i Buruseli kuri uyu wa 25 Ukwakira 2025, mu ikoraniro ry’intagondwa zimenyereweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi aho zari zahujwe no gutagatifuza umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza ubu uri mu Igororero rikuru rya Kigali.
Soma kandi: Interahamwe, interamwete n’imiyugiri mu gukusanyiriza inkunga FDLR na Ingabire Victoire
Biteye isoni n’agahinda kumva umuntu nka Baker atinyuka agahagarara rwagati muri aba bicanyi ruharwa agashinja Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) “kubiba amacakubiri mu banyarwanda”.
Icyaha rukumbi ashinja iyi minisiteri ngo ni uko itunga agatoki abakomoka ku bajenosideri banze kwitandukanya n’urwango barazwe n’ababyeyi babo.
Ariko se ubundi hari ikindi yavuga kitari kugerageza gutagatifuza ibyaha by’izi nyangabirama zabaswe n’urwango cyane ko zamaze kumwoza mu bwonko ubwo yazipfukamiraga ngo zimwakire i Burayi nyuma yo kwigira impunzi kubera ko ari umusongarere n’umunebwe udashobora gukura amaboko mu mifuka ngo akore yiteze imbere nk’abandi Banyarwanda.
Ku rundi ruhande abantu bakomeje kwibaza niba mu by’ukuri Byansi yibuka inkundura yajyaga arwana yerekana ububi bw’umunyabyaha ruharwa Ingabire ubu noneho ari gutagatifuza.
Bakomeza banibaza niba uyu Byansi yibuka ibyo yatangarije isi yose ku rubuga rwe rwa X tariki ya 3 Mutarama 2022 yibaza impamvu Ingabire akomeje kuba nta munoza nyuma y’imbabazi yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Ese Byansi yasobanura icyo yashakaga kubwira abamukurikira kuri urwo rubuga?
Yaba uyu Byansi , yaba n’izo nyangabirama bakomeje kwikubanaho, bakwiye kumenya ko urwego rwiza u Rwanda rugezeho ari umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge byatumye Abanyarwanda bashyira hamwe bakiyemeza gukorera urwababyaye, babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo bwiza bihitiyemo.
Biraro Erneste.
Inzererezi Byansi Baker interahamwe zamwogeje mu bwonko ku buryo asigaye ari igisenzegeri!

