Uwiyita Samuel Byansi Baker ku mbuga nkoranyambaga ubu ari kunukira umubonye wese nyuma y’uko uwo bonse rimwe ahishuye ubuzima bw’umwijima, ubugome ndengakamere n’ubutiriganya uyu “Byansi” amazemo igihe kugera aho umuryango we umuciye burundu.
Inkuru y’uyu rwabuzisoni itangirira ku butekamutwe buhambaye bwo guhindura amazina dore ko ayo ababyeyi be bamuteruye ari Sam Kama, nk’uko mushiki we Esther Mugabekazi aherutse kubitangariza Igicaniro TV.
Aba ni bene Reverend Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva. Mugabekazi ni we mukuru agakurikirwa n’uyu wiyita Byansi; bavukana n’abandi bana barindwi kuri se na nyina, bose hamwe bakaba icyenda.
Mu guterura inkuru y’ubutekamutwe bw’uwo abenshi muzi nka Byansi ku mbuga nkoranyambaga, Mugabekazi agira ati: “Byansi Samuel Baker ni izina rya papa, Sam (Byansi) yitwa Sam Kama, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Mu muryango wacu abahungu bitwa Kama, abakobwa bakitwa Kawama.”
Mu gusobanura icyatumye ashyira hanze umuvandi we, Mugabekazi yahamije ko ibya musaza we bimaze kumurenga ku buryo abona nta Kundi yabigenza kandi ko yamubwiye inshuro nyinshi ko azatangaza ibye byose natazibukira umurongo w’ubugwari yihaye.
Soma kandi: Inzererezi Byansi Baker interahamwe zamwogeje mu bwonko ku buryo asigaye ari igisenzegeri!
Mugabekazi yagaragaje ko we na musaza we amashuri abanza yose bayize mu Karere ka Nyagatare i Matimba, mu ishuri rizwi nka Hillside. Ni mu gihe musaza we yakomereje amashuri yisumbuye muri Kagarama Secondary School na he ajya kwiga i Rushaki.
Gusa ngo ibya Sam ntibyamaze Kabiri kuko ririya shuri ryahise rimwirukana burundu kubera amakosa y’imyitwarire maze birangira asanze mushiki we i Rushaki bahigana ikiciro rusange (tronc commun/O level).
Igitangaje mu nkuru ya Sam ni uko amashuri ye arangirira mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange, bitandukanye n’uburyo yirirwa yikomanga mu gatuza ko yaminuze kugera n’aho yiyita ko ari umwarimu wa kaminuza.
Mugabekazi agaragaza ko nyuma yo kurangiza amashuri atatu yisumbuye i Rushaki Sam yahise ajya muri Uganda agezeyo aba imbata y’ubujuru bituma afungwa imyaka ine afungurwa bitewe n’uko yisiramurije nabi muri gereza maze bimugira ingaruka mbi bituma
Gufungurwa kwa Byansi byaturutse ku kuba ngo yarisiramuje abikoreye muri gereza, ararwara, bisaba ko bahamagara se ngo ajye kumufata ubundi amwivurize.
Mugabekazi yavuze ko nyuma yo gufungurwa, Byansi yatashye mu Rwanda, ariko ntiyakomeza ishuri. Amaze gukira ngo yigiriye inama yo gusubira muri Uganda gushaka impapuro mpimbano zigaragaza ko yarangije amasomo ya kaminuza.
Ati: “Yarakomeje ashaka uburyo ahimbamo impapuro z’amashuri, ni bwo yahinduye n’izina rye, arangije ni bwo yaremaga ikarita, atangira kwiyita ko yakoze ikinyamakuru gikora inkuru zicukumbuye.”
Yunzemo ati: “Nabonye gusa umwana w’umuhungu ari mu makuru, ndamubaza nti ’Ese ko nta mpamyabumenyi ufite wabigenje gute?’, ati ’Njye hari ukuntu nabigenje’. Impapuro nza kuzibona ndamubwira nti ’Wishe ahazaza hawe’. Njye ndangiza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye Sam yari afite impapuro zemeza ko yarangije kaminuza.”
Uyu muvandimwe wa “Byansi” yavuze kandi ko mu bihe bitandukanye, Byansi yagiye abeshya ko nyina yapfuye akiri muzima, ubundi akavuga ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Hari n’inkuru nigeze kumva ngo mama yaryaga inyama zo muri Supermarket, ni zo zamuteye kanseri, nza kumva inkuru ko mama yishwe muri Jenoside. Njye ibyo byose nari mbizi, nzi ko ari umubeshyi. Biriya yarabivugaga kubera ko njye muzi ngasigara mwita umubeshyi.”
Yakomeje avuga ko nk’umuryango ibitangazwa na Byansi bibababaza.
Ati: “Njye byangizeho ingaruka nyinshi kuko nize ko gukunda igihugu ari cyo cya mbere, umuntu wabyize ntabwo nakwanga igihugu cyanjye ako kageni. Igihugu cyandeze, igihugu cyampaye ibyo kurya, igihugu cyampaye umusingi. Igihugu cyamugize kuriya kugira ngo amenyekane, nageze aho ndababara cyane ndavuga nti ’Ubwo umuntu ugera aho ahemukira igihugu cyamukoreye ibyo byose, ubwo twe abavandimwe be byagenda gute’?”
Kurikira ikiganiro cyose cya Mugabekazi agaruka kuri musaza we Sam Kama wiyita Samuel Byansi Baker hano hepfo.
Ubwanditsi

