Nyuma y’aho umunyamakuru Ntwali John Williams apfuye kandi yari ari ku ruhembe rw’abacengeza amatwara y’umuhezanguni Ingabire Victoire mu Banyarwanda bari imbere mu gihugu, uyu mugore w’umugome yamaze kwiyegereza umunyamakuru Uwimbabazi Eric nk’umusimbura wa nyakwigendera.
Ibi bishimangirwa n’ibiganiro uyu Uwimbabazi amaze iminsi akorera ku muzindaro wa YouTube Ingabire yamushingiye – ni ibiganiro bidafite aho bitaniye n’ibyo Ntwali yakoraga aho biba bifite umurongo wo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, kurema za byacitse ndetse no gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Umugororwa Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan ni umwe mu bo Ingabire yakoresheje kugeza ubwo amugushije mu mpurirane y’ibyaha byatumye akatirwa gufungwa imyaka 7, uyu mugororwa ni we wongeye gutuma Abanyarwanda bamenya imikoranire ya Ingabire n’Umunyamakuru Uwimbabazi.
Mu buryo busa neza nk’ubwo nyakwigendera Ntwali yakoreshaga, uyu Uwimbabazi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024 yagaragaye kuri YouTube yihereranye Rukebesha Primien, umubyeyi w’umugororwa Niyonsenga aho yamutegekaga amagambo agomba kuvuga mu rwego rwo kumvikanisha ko umwana we “abayeho nabi muri gereza”.
Soma kandi: Menya abapagasi bakorera Ingabire Victoire mu “ntambara” y’icengezamatwara atazigera atsinda!
Ibi bije bikurikira kuba mu minsi ishize Ingabire Victoire yakoreshaga abambari ba Jambo ASBL barimo Denise Zaneza, umukobwa w’interahamwe kabombo Sebatware Marcel n’abandi batandukanye mu gukomeza gukwirakwiza ibihuha kuri Cyuma Hassani.
Ikindi cyaje kumenyekana ni uko Ingabire Victoire yaje guhuza umubyeyi wa Cyuma n’abakozi ba Human Rights Watch kugira ngo ababwire ibihuha, ubu byitezwe ko uwo muryango usanzwe utangaza ibihuha ku Rwanda mu minsi mike uzasohora ingirwa raporo kuri ibyo bihuha.
Ingabire Victoire akwiye kumenya ko ibyo arimo bizwi ndetse ko bitazigera bimuhira, Cyuma Hassani arafunzwe kandi agomba kurangiza igihano cye.
Mugenzi Félix

