Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza akomeje kwihisha inyuma y’imiyoboro ya YouTube akwirakwiza uburozi mu mugambi we mubisha wo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye – ibintu ariko bitazigera bimuhira.
Nk’urugero, mu gihe kitageze ku kwezi uyu mugore w’umugome amaze gukora ibiganiro bidafite umutwe n’ikibuno bigera kuri bine aho aba yumvikana mu mvugo zigamije kugumura Abanyarwanda.
Ni biganiro anyuza ku muzindaro rutwitsi wa YouTube yashinze ngo ujye umufasha gucengeza amatwara ye, ndetse aho ni hano akura amaramuko kuko iyo amaze gukora ikiganiro ahita cyoherereza ba gashakabuhacye maze nabo bakamuha amafaranga.
Mu umugambi mubisha wo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, Ingabire ibiganiro byose akora biba byuzuyemo ibinyoma by’uko “mu Rwanda ibintu byacitse, ubuzima ni bubi” yewe ko “nta burenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa ndetse nta na demokarasi.”
Uyu muhezanguni ikigaragaza ko aba avuga ibinyoma byambaye ubusa nuko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe u Rwanda abenshi babonaga nk’urutazongera kuba igihugu rwahindutse ndetse runahinduka mu uburyo bwiza.
Uhereye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kwishyira ukizana mu gihugu, kurwanya umuco wo kudahana n’ibindi byatejwe imbere ndetse ni nayo ntandaro z’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
K’umuhezanguni nka Ingabire urwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ntashimishwa nabyo ariyo mpamvu ahita yirukira ku mizindaro rutwitsi akajya gukwirakwiza ibihuha ngo arebe ko hari uwo yabeshya ku bibera imbere mu gihugu.
Umusesenguzi ukurikiranira hafi ibikorwa bya Ingabire waganiriye na MY250TV yasobanuye neza ko uyu muhezanguni abonye amahirwe yakora igishoboka cyose ngo u Rwanda rusubire mu icuraburindi.
Ati: “Victoire yashinze umutwe w’abajenosideri wa FDLR si ibyo gusa kandi afite n’imitwe yiyita amashyaka ariko atemewe nka FDU-Inkingi icyo abo bose bashyira imbere ni ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya PARMEHUTU.”
Ibi bisobanura neza impamvu Ingabire akomeje gusizora agirango yigire umuntu uhangayikiye Abanyarwanda ndetse abonereho abayobya ko abayobozi bariho ntacyo babamariye.
Icyo yishuka ni uko ibyo Abanyarwanda bamaze gugeraho mu myaka 29 gusa birenze ibyo batekereza ku buryo badashidikanya ku ububasha n’ubushobozi by’abayobozi babo, ndetse ba rwivanga nka we ntamwanya batize guhabwa.
Muvunyi Balthazar

