Abambari b’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kabombo kazwi nka Jambo ASBL bakomeje gucurangira abahetsi ku mbuga nkoranyambaga bakora ibishoboka byose ngo bavugire umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza (IVU).
Ni nyuma y’uko yongeye kuburanishwa kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025 mu Rukiko rw’Ikirenga ruherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Uyu mugore wuzuye ubugome mu butiriganya bwe yavuze ko ingingo yashingiweho afatwa agafungwa “inyuranyije n’Itegeko Nshinga”. Ibyo byose ni ibintu uyu muhezanguni akora kugira ngo yikureho ibyaha bye yakoze abizi.
Gustave Mbonyumutwa nk’umwe mu bambari ba Jambo ASBL yitakumye ashaka kugira uyu muhezanguni icyo ataricyo avuga ko “Urukiko rw’Ikirenga rugomba guhitamo hagati y’ubunyangamugayo bwa politike no gukurikiza itegeko Shinga”.
GUSA kuba Ingabire atemera ibyaha aregwa ntibimugira umwere cyangwa ngo bimushyire hejuru y’amategeko, bimugire igitangaza.
Uyu mugore asanzwe ari umunyabyaha ruharwa utarigeze yicuza cyane ko n’imbabazi yasabye Perezida wa Repubulika ubwo yari amaze imyaka 8 muri gereza yarahamijwe ibyaha by’ubugome birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushaka guhirika ubuyobo bw’u Rwanda, yabisubiyemo byose uko byakabaye akimara guhabwa izo mbabazi no gufungurwa.
Ibyo izi mburamukoro zo muri Jambo ASBL zirimo si ukuri kuko Ingabire ari kubazwa ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga leta y’u Rwanda.
Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya, rero gushaka kumugira icyo ataricyo ntibizabikuraho.
Induru bari kuvuza ntiyagira icyo ikora ku mategeko uyu muhezanguni w’umugome yagonze.
Jambo ASBL ikwiye kumenya ko gutagatifuza inkozi y’ibibi nka Ingabire ntacyo bizatanga kuko u Rwanda ni igihugu kitihanganira abanyamabi kandi kigendera ku mategeko ahamye.
Mukobwajana Linda

