Abambari b’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kabombo kazwi nka Jambo ASBL bakomeje kwerekana ko badateze guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bawukingira ikibaba ko ari “impunzi” mu gihe nyamara uyu mutwe ugizwe n’ibyihebe bigamije gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025 umutwe w’Abanye-Congo wa M23 ufashe ndetse ukerekana ibyihebe bya FDLR mu Mujyi wa GOMA, aba bambari ba Jambo ASBL babaye nk’abasazi.
Nkuko bisanzwe mu mugambi wayo wo kuyobya abayikurikira buhumyi Jambo ASBL yababeshye ko izo nterahamwe za FDLR zafashwe ari “impunzi z’Abanyarwanda” ngo zashimuswe na M23 kugirango “izikoreshe”, imvugo igamije kweza ibyaha bya FDLR.
Ikindi kandi kinyomoza ibinyoma bya Jambo ni uko abo Abicanyiba FDLR bafatiwe i Goma bari bitwaje amakarita y’itora y’Abanye-Congo ndetse n’indangamuntu zabo kandi ubundi amakaritandangamuntu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo atakibaho kuva ku gihe cya Mobutu.
Ibyo ni ibyerekana uburyo iyo FDLR bavugira ikingirwa ikibaba bigizwemo uruhare rukomeye cyane na Tshisekedi uba wanabohereje kujya guteza umutekano mucye no kwica abaturage.
Jambo ASBL yirengagiza kandi ko nta mpunzi y’Umunyarwanda ibarizwa mu mahanga kuva tarikiya 30 Ukuboza 2017 kubera ko ari bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryavanyeho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda nyuma y’uko ryasanze mu Rwanda ari amahoro.
Ibyo byose Jambo ASBL ibikora mu mugambi wabo mubisha wo kweza FDLR bashyigikira ibikorwa byabo byo kuza gusubukura Jenoside mu Rwanda ndetse no gukomeza kwica Abanye-Congo ibaziza ubwoko bwabo dore ko yaba Jambo na FDLR byose bihuje ingengabitekerezo ya jenoside ikomeye.
Jambo ASBL ibyo yabeshya byose ngo ikunde itwikire ikibaba umutwe wa FDLR ntabwo biteze kuyihira dore ko uyu ari umutwe w’ibyihebe, interahamwe n’abajenosideri baciye mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukobwajana Linda

