Abambari b’agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri kazwi nka Jambo ASBL bakomeje kwereru ko bashavuzwa bikomeye no kuba Abanyarwanda aka gatsiko n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari barafatiye bugwate mu mashyamba ya Congo bari gutahuka mu rwababyaye.
Iki gikorwa cyiza cyo gucyura impunzi cyatumye imitima yabo iva mu gitereko, impamvu ya mbere ni aba Banyarwanda batahuka ari bo bakoreshaga mu icengezamatwara kirimbuzi ryabo rigamije gukingira ikibaba FDLR aho babita ko ari “impunzi FDLR irwanira”.
Mu gihe iki gikorwa kirimbanyije, ubu noneho bataye umutwe batangira guhimba ibinyoma by’uko ngo Umuryango w’Abibumbye “ni umufatanyabikorwa mu gucyura ku gahato impunzi z’abahutu”.
Nyamara ukuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo guhabanye cyane n’ibyo abo muri ako gatsiko ka Jambo ASBL batangaza, kuko benshi muri aba Banyarwanda batahuka bahamya ko bishimiye kugaruka mu gihugu cyabo aho bagereranya aho babaga nk’ikuzimu.
Kugeza ubu Abanyarwanda basaga ibihumbi 5 ni bo bamaze gutaha mu Rwanda nyuma y’uko umutwe w’Abanye-Congo wa AFC/M23 ubohoye ibice FDLR yari yarigaruriye maze by’umwihariko igasenya ibirindiro bya FDLR.
Ndayambaje Marc

