Site icon MY250TV

Nyuma y’inama yabereye I Geneve yiga ku kibazo cy’ impunzi, Interahamwe n’abahezanguni bashinze ikiswe “All for Rwanda” bakomeje guta ibitabapfu

Nyuma y’inama yabereye I Geneve ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) hagati y’u Rwanda na Congo igamije gushakira umuti ikibazo cy’impunzi ziri muri ibyo bihugu, Jambo Asbl ndetse na FDU Inkingi ibintu byabakomeranye kuko iturufu barishaga ikomeje guta agaciro.

Agatsiko ka Jambo Asbl ndetse n’umutwe wa FDU Inkingi bishyize hamwe kimwe n’izindi nterahamwe bakora ikiryabarezi cyiswe “All For Rwanda” kigamije gushakira amafaranga umutwe wa FDLR muri Congo bihishe mu iturufu y’uko barimo kuvuganira impunzi z’Abanyarwanda.

Ubwo I Geneve hateraniraga inama hagati ya UNHCR, Leta ya Congo ndetse n’u Rwanda nyuma y’aho u Rwanda rwagiye rugaragariza amahanga ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 80 zibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, imwe mu myanzuro yafashwe ni uko hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo izo mpunzi zitahe, ariko kandi n’impunzi z’abanyarwanda zafashwe bugwate na FDLR zigataha ku mahoro.

Abari inyuma y’ikiryabarezi cyiswe “All For Rwanda” bahise basohora itangazo nyuma y’iyo nama bavuga ko “uburyo bwo gucyura izo mpunzi bukwiye kwitonderwa.

Imwe mu mpamvu ikomeye inarimo kuvugisha amangambure izi mburamukoro zashinze “All For Rwanda” ni uko mu nama ya Geneve hemejwe ko impunzi z’abanyarwanda UNHCR ivuga ko ziri muri Congo zizafashwa gutaha, n’ubwo bwose muri Congo nta hantu na hamwe wasanga inkambi y’impunzi zitwa iz’abanyarwanda, izo zivugwa ni abanyarwanda bafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR barimo abagore n’abana birirwa bahingishwa imirima na FDLR abandi bakajyanwa mu gisirikare ku ngufu

Bamwe mu bagiye bagira amahirwe yo gutoroka uyu mutwe baratashye basubizwa mu buzima busanzwe, ndetse banagiye batanga ubuhamya bwa bagenzi babo bafashwe bunyago na FDLR akaba aribo ikomeza kurishisha no kubeshya amahanga ko ari impunzi z’Abanyarwanda zangiwe gutaha.

Iyo turufu y’ubuhunzi akaba ari nayo abari inyuma y’iki kiryabarezi cya All For Rwanda bakomeje kurisha, kuko bazi neza ko umunsi abo Banyarwanda bazamburwa FDLR bagataha , ntaho bazongera kubeshya ko barimo kubatabariza, kuko ubukangurambaga barimo ari ubwo kwitwaza izo mpunzi bagakusanya amafaranga agamije gutera inkunga umutwe wa FDLR.

Muri iryo tangazo kandi izi mburamukoro zivuga ko “hari n’izindi mpunzi ziri mu nkambi z’ibihugu bitandukanye batabariza birimo Malawi, Zambia, Uganda n’ahandi, gusa birengagiza ko sitati y’ ubuhunzi yavanyweho , bityo leta y’ u Rwanda ikaba isaba abanyarwanda gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro, ndetse bamwe na nubu baracyataha ku neza, gusa abafite ibyaha basize bakoze bo bakomeza kwihisha mu mutaka w’impunzi.

FDU Inkingi na Jambo asbl ndetse n’izindi nterahamwe zihishe muri iki kiryabarezi cya All For Rwanda bakwiye kumenya ko ibyabo byamenyekanye, ndetse n’imigambi yabo izwi ko bagamije gushakira inkunga umutwe wa FDLR.

Mugenzi Félix

Exit mobile version